skol
fortebet

Rayon Sports itsinze Amagaju, ni umukino wa karindwi itarinjizwa igitego

Yanditswe: Sunday 04, Dec 2016

Sponsored Ad

Ibitego bya Nsengiyumva Moustapha na Nahimana Shassir bifashije ikipe ya Rayon Sports gutsinda Amagaju FC 2-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona waberaga i Nyamagabe kuri iki Cyumweru.
Ni umukino watangiye ukereweho iminota 13 nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports yaje yambaye imyambaro y’ubururu (bivugwa ko ari iyo mu rugo) yasanze isa n’iyahuje amabara n’Amagaju FC yari yakiriye, aho bo bari bambaye amakabutura y’umuhondo n’imipira y’ubururu ifite amaboko y’umuhondo.
Nyuma yo gusanga (...)

Sponsored Ad

Ibitego bya Nsengiyumva Moustapha na Nahimana Shassir bifashije ikipe ya Rayon Sports gutsinda Amagaju FC 2-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona waberaga i Nyamagabe kuri iki Cyumweru.

Ni umukino watangiye ukereweho iminota 13 nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports yaje yambaye imyambaro y’ubururu (bivugwa ko ari iyo mu rugo) yasanze isa n’iyahuje amabara n’Amagaju FC yari yakiriye, aho bo bari bambaye amakabutura y’umuhondo n’imipira y’ubururu ifite amaboko y’umuhondo.

Nyuma yo gusanga bafite umwambaro umwe gusa, Rayon Sports babanje guhinduriza imipira nibura wenda ngo ise n’umweru, ariko nyuma bemererwa gukina bambaye ubururu nk’uko byari bimeze mu gihe umuzamu Bakame yambaye umwambaro wo mu myitozo uriho nimero 18, ubusanzwe yambarwa n’umuzamu wa kabiri Mutuyimana Evariste.

Amategeko ya FIFA akaba avuga ko ikipe yasuye ariyo igomba guhindura imyambaro igihe bibaye ngombwa dore ko ikipe yakiriye iba yambaye nk’abakunzi bayo.

Rayon Sports yihariye iminota ya mbere y’umukino igera ku izamu ry’Amagaju mu nshuro enye zitandukanye, ariko abakinnyi barimo Nahimana Shassir na Nova Bayama ntibabasha kubyaza umusaruro uburyo babonye.

Byasabye Rayon Sports gutegereza umunota wa 22 w’umukino kugira ngo ibone igitego cya mbere ku mupira Kwizera Pierrot yahereje Nsengiyumva Moustapha, yitonze aroba umuzamu w’Amagaju wari uhagaze nabi mu izamu.

Amagaju yasatiriye ashaka kwishyura iki gitego, ariko ntibagere ku izamu rya Rayon Sports cyane, uretse uburyo bwa Yumba Kayite wateje umutwe, umupira ugaca hejuru y’izamu ku mupira wari uvuye muri koruneli.

Ahagana ku munota wa 41, Amagaju yari imbere y’izamu rya Rayon Sports yatakaje umupira maze kuri contre-attaque, Nsengiyumva Moustapha ahindura umupira imbere y’izamu ry’Amagaju, usanga Nahimana Shassir wawuteye mu izamu, umuzamu Shyaka Regis agiye kuwufata ukorwaho na Djafar, urenga umuzamu, uruhukira mu rushundura. Rayon Sports iyobora igice cya mbere n’ibitego 2-0.

Impinduka zakozwe mu gice cya kabiri ku ruhande rw’Amagaju, zahinduye umukino dore ko Amagaju yasatiriye bikomeye izamu rya Rayon Sports, abona uburyo butandukanye burimo na za koruneli, ariko abakinnyi barimo Shabani Hussein Tschabalala ntibabasha kurenza umupira umuzamu Bakame.

Rayon Sports yari yinjije mu kibuga Nshuto Savio na Manishimwe Djabel mu kibuga, yashoboraga kubona igitego cya kabiri mu minota ya 80, ariko umupira Camara yateye ukurwamo n’umuzamu Regis, bawusubijemo umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

Amagaju FC yashoboraga kubona igitego ku mupira wari uvuye muri koruneli, ku munota wa 85 w’umukino, ariko umupira watewe na Amani Mugisho uca hejuru gato y’izamu rya Bakame mu gihe kandi na coup-franc yatewe na Tschabalala ku munota wa 90, umupira wafashwe neza na Bakame.

Amagaju FC: Shyaka Regis, Bizimana Noel, Nsengiyumva Djafar, Hakizimana Hussein, Ndayishimiye Dieudonne, Irakoze Gabi, Yumba Kayite, Sibomana Arafat, Shabani Hussein, Amani Mugisho na Ndizeye Innocent.

Rayon Sports: Bakame, Nzayisenga Jean d’Amour, Nsengiyumva Moustapha, Irambona Eric, Munezero Fiston, Mugisha F., Sefu, Nova Bayama, Kwizera Pierrot, Moussa Camara na Shassir.

Rayon Sports ikaba ikomeje kuyobora shampiyona n’amanota 19 nyuma y’imikino irindwi ya shampiyona, aho imaze kwinjiza ibitego 12, itarinjizwa igitego muri iyi minota isaga 630 bamaze gukina kuva shampiyona itangiye.

Amagaju FC yo agumye ku mwanya wa 14 n’amanota 4.

Src: Ruhagoyacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa