skol
fortebet

Rayon Sports itsinze Police FC ikomeza kuyikoreraho amateka

Yanditswe: Thursday 14, Dec 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports ibashije kwitwara neza mu mukino w’ikirarane yakinaga n’ikipe ya Police FC aho yayitsinze igitego 1-0,cyatsinzwe na Irambona Eric ku munota wa 63 w’umukino. Ikipe ya Rayon Sports yatangiye umukino iri hejuru ndetse ku munota wa 25 w’umukino iza guhabwa penaliti nyuma y’aho Habimana Hussein yategeye mu rubuga rw’amahina Imanishimwe Djabel,iza guhushwa na Mukunzi Yannick.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.
Mu gice cya kabiri,ikipe ya Rayon Sports yakomeje kwataka maze ku (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports ibashije kwitwara neza mu mukino w’ikirarane yakinaga n’ikipe ya Police FC aho yayitsinze igitego 1-0,cyatsinzwe na Irambona Eric ku munota wa 63 w’umukino.

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye umukino iri hejuru ndetse ku munota wa 25 w’umukino iza guhabwa penaliti nyuma y’aho Habimana Hussein yategeye mu rubuga rw’amahina Imanishimwe Djabel,iza guhushwa na Mukunzi Yannick.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Mu gice cya kabiri,ikipe ya Rayon Sports yakomeje kwataka maze ku munota wa 63 Irambona Eric wari umaze iminota ibiri asimbuye Tidiane Kone, afungura amazamu ku mupira wari uvuye ibumoso kuri Rutanga Eric.

Nyuma y’iki gitego ikipe ya Rayon Sports yari ifite abakinnyi 14 gusa yatangiye guhura n’ibibazo by’abakinnyi aho Manishimwe Djabel yavunitse Karekezi akabura uburyo bwo kumusimbuza ndetse asaba abaganga gukora ibishoboka byose ngo asubiremo biba iby’ubusa niko gusimburwa na Nyandwi Saddam.

Ikipe ya Rayon Sports yongeye kugira ikindi kibazo ubwo umusore Niyonzima Olivier Seif yavunikaga bikaba ngombwa ko bakinisha umusore Mugisha Gilbert nawe wari witabajwe kuri uyu mukino afite ikibazo cy’imvune.

Nubwo ikipe ya Rayon Sports yahuye n’ibyo bibazo byose yabashije kwegukana amanota 3 nyuma y’igihe kirekire idakina kubera gutakaza umutoza wungirije Ndikumana Hamad ndetse n’itabwa muri yombi rya Karekezi Olivier.

Uyu mukino wagombaga gukinwa taliki ya 16 Ugushyingo 2017 ku munsi wa 5 wa shampiyona,ariko warasubitswe nyuma y’urupfu rw’uwari umutoza wungirije wa Rayon Sports Ndikumana Hamad Katauti witabye Imana mu ijoro ryo ku I taliki ya 14 Ugushyingo 2017.

Police FC iheruka kubona intsinzi imbere ya Rayon Sports muri shampiyona tariki ya 14 Gicurasi 2015, ubwo yayitsindiraga 2-1 ku Kicukiro.

Rayon Sports ivuye ku manota 8 yari imaranye iminsi, igira amanota 11 mu mikino 6 imaze gukina aho ihise ijya ku mwanya wa 5 ku rutonde rw’agateganyo mu gihe AS Kigali ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 16 mu mikino 8 imaze gukina.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Police FC: Nzarora Marcel, Ishimwe Issa Zappy, Muvandimwe JMV, Habimana Hussein, Twagizimana Fabrice, Nizeyimana Mirafa, Mwizerwa Amini, Nzabanita David, Mushimiyimana Mohamed, Mico Justin na Biramahire Abeddy.

Abasimbura: Bwanakweli Emmanuel, Umwungeri Patrick, Ndayishimiye Celestin, Ngendahimana Eric, Niyonzima Jean Paul, Nsengiyumva Moustapha na Ndayishimiye Antoine Dominique.

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric ’Bakame’, Manzi Thierry, Rutanga Eric, Mugabo Gabriel, Nova Bayama, Niyonzima Olivier Sefu, Yannick Mukunzi, Manishimwe Djabel, Tidiane Kone na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Abasimbura: Ndayisenga Kassim, Nyandwi Saddam, Mugisha Gilbert, na Irambona Eric.

Ibitekerezo

  • Songa Mbele RAYON! Oooh Rayon!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa