Kigali

Rayon Sports izacakirana na AS Kigali muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro nyuma yo kwandikira amateka kuri Gicumbi FC

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 June 2019 Yasuwe: 4555

Ikipe ya Rayon Sports yongeye gutombora AS Kigali muri ½ cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsindira Gicumbi FC ibitego 2-0 ku kibuga cyayo byiyongera kuri 7-1 yayitsinze mu mukino ubanza.Kiyovu Sports yanganyije na Intare FC mu mukino wo kwishyura ibitego 2-2 mu mukino wo kwishyura,izahura na Police FC yasezereye Etincelles FC.

Mu mukino wasaga nko kurangiza umuhango wabereye I Gicumbi FC,Rayon Sports yongeye kwihaniza Gicumbi FC,iyitsinda ibitego 2-0 byose byinjiye mu gice cya kabiri bitsinzwe na Manishimwe Djabel na Mugheni Fabrice.Ibi bitego byiyongeye kuri 7-1 Rayon Sports yatsinze Gicumbi FC mu mukino ubanza wabereye kuri stade ya Kigali biba 9-1.

Rayon Sports yongeye gutombora AS Kigali bahuriye muri 1/16 bagatsindana igitego 1-1 mu mikino yombi,hitabajwe penaliti Rayon Sports itsinda 4-2.AS Kigali yo igeze muri ½ isezereye Gasogi ku bitego 3-2 ,mu mikino yombi.

Police FC yasezereye Etincelles FC iyitsinze ibitego 4-2 mu mikino yombi,yatomboye Kiyovu Sports yo yasezereye Intare FC iyitsinze ibitego 5-2 mu mikino yombi.


Uko Tombola y’imikino ya 1/2 yagenze n’amataliki izakinirwaho

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rayon Sports na AS Kigali zamaze kumenya amakipe zizacakirana mu mikino...

Ikipe ya Rayon Sports ifite akazi katoroshye mu mukino ubanza wa CAF...
21 July 2019 Yasuwe: 1721 0

Zidane yibasiye Chelsea anatangaza ko agiye kwirukana Gareth Bale muri Real...

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane, yatangaje ko mu masaha make ari...
21 July 2019 Yasuwe: 3912 0

Ikipe y’igihugu ya Algeria ’Les Fennecs’ yakiriwe gitwari n’ibihumbi...

Ikipe y’igihugu ya Algeria Les Fennecs, yakiriwe gitwari n’ibihumbi...
21 July 2019 Yasuwe: 1094 0

Myugariro Irambona Eric n’umufasha we bibarutse umwana w’umukobwa

Umukinnyi Irambona Gisa Eric ufite agahigo ko kuba arambye mu ikipe ya...
21 July 2019 Yasuwe: 2156 1

Rayon Sports igiye kuzana ba rutahizamu babiri bakomoka muri Mali banyuze...

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kuvugurura urutonde rw’abakinnyi izakoresha mu...
21 July 2019 Yasuwe: 2952 0

Rayon Sports yamaze kugarura umutoza Robertinho wigaruriye imitima...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kwemera kugarura umunya Brazil,Roberto...
21 July 2019 Yasuwe: 2830 0