skol
fortebet

Rayon Sports izakina na Police FC idafite abakinnyi ngenderwaho bayo

Yanditswe: Wednesday 13, Dec 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports izakina na Police FC ku munsi w’ejo idafite abakinnyi bayo ngenderwaho barimo Kwizera Pierro na Nahimana Shassir bari mu ikipe y’igihugu y’Uburundi iri mu mikino ya CECAFA.
Iyi kipe yabwiwe ko igomba kwitegura uyu mukino utarakiniwe igihe ku munsi w’ejo kubera urupfu rw’umutoza wungirije wa Rayon Sports Ndikumana Hamad Katauti wapfuye mu ijoro rya taliki ya 14 Ugushyingo 2017 umukino ubura umunsi umwe ngo ube.
Kubera imikino y’ibirarane myinshi Rayon Sports ifite,FERWAFA (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports izakina na Police FC ku munsi w’ejo idafite abakinnyi bayo ngenderwaho barimo Kwizera Pierro na Nahimana Shassir bari mu ikipe y’igihugu y’Uburundi iri mu mikino ya CECAFA.

Iyi kipe yabwiwe ko igomba kwitegura uyu mukino utarakiniwe igihe ku munsi w’ejo kubera urupfu rw’umutoza wungirije wa Rayon Sports Ndikumana Hamad Katauti wapfuye mu ijoro rya taliki ya 14 Ugushyingo 2017 umukino ubura umunsi umwe ngo ube.

Kubera imikino y’ibirarane myinshi Rayon Sports ifite,FERWAFA yifuje ko imikino y’ibirarane yabanza gukinwa kugira ngo shampiyona izongere guhagarara hari ibirarane byavuyemo.

Kuri uyu wa Kane nibwo harakinwa uyu mukino w’ishyiraniro Rayon Sports izakina ituzuye kuko Kwizera Pierro na Nahimana Shassir badahari kubera ko bari mu mikino ya CECAFA igeze muri kimwe cya kabiri aho Uburundi bw’aba basore buzacakirana na Kenya kuri uyu wa Kane.

Rayon Sports ifite amanota 8 mu mikino 5 mu gihe ikipe ya AS Kigali ya mbere ifite amanota 16 mu mikino 8.

Police FC niyo igomba kwakira uyu mukino uzabera kuri stade ya Kicukiro saa cyenda n’igice.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa