skol
fortebet

Rayon Sports mu nzira yo gusinyisha Sibomana Patrick

Yanditswe: Tuesday 18, Jul 2017

Sponsored Ad

Bimaze iminsi bivugwa cyane ko ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro byimbitse n’umusore Sibomana Patrick wakiniraga ikipe ya APR FC gusa kuri ubu ibi biganiro biri kugana ku musozo kuko uyu musore yamaze gutandukana n’ikipe ya APR FC ndetse ngo bitarenze iki cyumweru uyu musore araba yageze muri Rayon Sports.
Amakuru agera ku umuryango dukesha Ruhagoyacu ni uko uyu musore yarekuwe n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu kuri uyu wa mbere taliki ya 16 Nyakanga byahise bishyira ikipe ya Rayon Sports ku (...)

Sponsored Ad

Bimaze iminsi bivugwa cyane ko ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro byimbitse n’umusore Sibomana Patrick wakiniraga ikipe ya APR FC gusa kuri ubu ibi biganiro biri kugana ku musozo kuko uyu musore yamaze gutandukana n’ikipe ya APR FC ndetse ngo bitarenze iki cyumweru uyu musore araba yageze muri Rayon Sports.

Amakuru agera ku umuryango dukesha Ruhagoyacu ni uko uyu musore yarekuwe n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu kuri uyu wa mbere taliki ya 16 Nyakanga byahise bishyira ikipe ya Rayon Sports ku ruhembe rwo gusinyisha uyu mababa ukomeye cyane mu Rwanda.

Uyu musore wagiriye akamaro kanini ikipe ya APR FC yahisemo kurangizanya nayo kubera kubura umwanya uhagije wo gukina aho yifuza kongera kubona igihe kinini cyo kwigaragaza kugira ngo abone amahirwe yo kugaruka mu ikipe y’igihugu Amavubi yari atakigaragaramo.

Biravugwa ko uyu musore agiye guhabwa miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda n’ikipe ya Rayon Sports ndetse ahabwe ibihumbi 400 nk’umushahara wa buri kwezi.

Ibitekerezo

  • Harabura nde? 1. Bakame 2. Sadam 3. Rutanga 4. Ange 5. Mugabo 6. Sefu 7. Djabel(Nova) 8. ? +(Kevin) 9. Shassir 10. ? 11. Papy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa