skol
fortebet

Rayon Sports na APR FC zamenye amakipe zizahura nayo mu mikino nyafurika

Yanditswe: Wednesday 13, Dec 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 13 Ukuboza 2017,nibwo amakipe atandukanye ku mugabane w’Afurika amaze kumenya ayo bizahura mu mikino nyafurika umwaka utaha aho ikipe ya Rayon Sports yatomboye Lydia Ludic Academy yo mu gihugu cy’Uburundi mu gihe APR FC yo yatomboye ikipe yitwa Anse Reunion yo muri Seychelles. Ikipe ya Rayon Sports izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League isa n’iyahiriwe mu cyiciro cya mbere kuko itomboye ikipe yo muri aka karere gusa izarokoka hagati ya Rayon (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 13 Ukuboza 2017,nibwo amakipe atandukanye ku mugabane w’Afurika amaze kumenya ayo bizahura mu mikino nyafurika umwaka utaha aho ikipe ya Rayon Sports yatomboye Lydia Ludic Academy yo mu gihugu cy’Uburundi mu gihe APR FC yo yatomboye ikipe yitwa Anse Reunion yo muri Seychelles.

Ikipe ya Rayon Sports izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League isa n’iyahiriwe mu cyiciro cya mbere kuko itomboye ikipe yo muri aka karere gusa izarokoka hagati ya Rayon Sports na Lydia Ludic Academic izahura n’igihangange Mamelodi Sundowns cyo muri Afurika y’Epfo cyatwaye Iki gikombe mu mwaka wa 2016.

Ikipe ya APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup, yatomboye ikipe ya Anse Reunion yo muri Seychelles aho izarokoka izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Elwa United yo muri Liberia n’indi kipe yo muri Mali itaramenyekana.

Amakipe 59 niyo yatomboranye muri CAF Champions League,mu gihe muri CAF Confederations Cup hitabiriye amakipe 54.

Ibihugu 8 birimo Cape Verde, Tchad, Eritrea, Namibia, Reunion, Sao Tome and Principe, Sierra Leone na Somalia ntibizabasha kwitabira aya marushanwa nyafurika y’uyu mwaka.

Kugira ngo Rayon Sports igere mu matsinda irasabwa gutsinda umukino wa Lydia Ludic na Mamelodi Sundowns mu gihe APR FC yo isabwa gukuramo amakipe 3.

Imikino ibanza ni tariki ya 10 na 11 z’ukwezi kwa Gashyantare umwaka utaha, naho imikino yo kwishyura ni 20 na 21 z’ukwezi kwa 2.APR FC na Rayon Sports zizakinira imikino ibanza mu rugo,hanyuma iyo kwishyura ziyikinire hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa