skol
fortebet

Rayon Sports na Kiyovu Sports mu makipe yashyiriweho igihe ntarengwa cyo kwishyura imisoro

Yanditswe: Wednesday 18, Oct 2017

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo Taliki ya 17 Ukwakira 2017, nibwo ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA),FERWAFA na Azam umuterankunga mukuru wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda bahuriye ku cyiciro cya FERWAFA maze baganira ku bijyanye n’ibijyanye n’ikibazo cy’imisoro n’amahoro. Iyi nama yari yitabiriwe n’abayobozi b’amakipe nka Espoir Fc, Mukura VS, Marines Fc, Police FC, Amagaju Fc, APR Fc, SC Kiyovu, Gicumbi Fc, Bugesera Fc, Etincelles Fc, AS Kigali na Miroplast Fc mu gihe amakipe nka Rayon Sports, Kirehe Fc, (...)

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo Taliki ya 17 Ukwakira 2017, nibwo ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA),FERWAFA na Azam umuterankunga mukuru wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda bahuriye ku cyiciro cya FERWAFA maze baganira ku bijyanye n’ibijyanye n’ikibazo cy’imisoro n’amahoro.

Iyi nama yari yitabiriwe n’abayobozi b’amakipe nka Espoir Fc, Mukura VS, Marines Fc, Police FC, Amagaju Fc, APR Fc, SC Kiyovu, Gicumbi Fc, Bugesera Fc, Etincelles Fc, AS Kigali na Miroplast Fc mu gihe amakipe nka Rayon Sports, Kirehe Fc, Musanze Fc na Sunrise Fc yo atitabiriye iyi nama.

Mu byigiwe muri iyi nama nkuko amakuru dukesha urubuga rwa FERWAFA abitangaza n’ugusuzuma imyanzuro yafatiwe mu nama y’Inteko Rusange ya Ferwafa yabaye ku i tariki ya 17 n’iya 18 muri Nzeli umwaka ushize i Musanze aho amakipe yasabwe ko yakwiyandikisha agahabwa nimero zo kwishyuriraho imisoro (TIN),ndetse iyo misoro igatangira kwishyurwa uhereye muri Nzeli 2016.

Muri iyi nama amakipe yatunzwe agatoki ko ataratangira kwishyura iyi misoro ni Rayon Sports, Kiyovu Sports, Musanze FC na Kirehe FC, aho bahawe itariki ntarengwa ya 30 Ukwakira 2017 kugira ngo babe bamaze kumenyekanisha no kwishyura imisoro ku bakozi bayo bose mu gihe amakipe asigaye yashimiwe ko yatangiye kubahiriza ibyo yasabwe ariko basabwa kongera kureba neza niba yarishyuye nkuko babisabwe kuva muri Nzeli 2016.

Muri iyi nama amakipe yasabye ko bakurirwaho imisoro yo hagati ya 2012 kugeza mu kwezi kwa Kanama 2016 gusa RRA yababwiye ko izakurwaho igihe amakipe yose azaba yamaze kwishyura imisoro yo kuva mu kwezi kwa Nzeri 2016 cyangwa se Rwanda Revenue Authority yarangije isuzuma ko buri kipe itashobora kwishyura uwo mwenda wo kuva mu mwaka wa 2012 basabye ko ukurwaho.

Indi nama izahuza amakipe yo mu cyiciro cya mbere na RRA izaba tariki ya 9 Ugushyingo 2017, aho bazarebera hamwe niba amakipe yose yaramaze kwishyura uko bikwiriye uhereye muri Nzeli 2016.

Iyi nama yitabiriwe yitabiriwe na visi perezida wa Ferwafa; Vedaste Kayiranga, umunyamabanga Uwamahoro Tharcille Latifah, Kayigi Habiyambere Aimable umuyobozi muri Rwanda Revenue Authority na Muneza Richard uhagarariye ikigo cy’igenzura ry’ikoreshwa ry’imari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa