skol
fortebet

Rayon Sports na Young Africans binjiye mu bufatanye bushobora kuzatuma bahana abakinnyi

Yanditswe: Friday 11, Oct 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa Young Africans Dr Mshindo Msolla baganira byinshi birimo guteza imbere amakipe y’abana gusa hari andi makuru avugwa ko bazajya banahana abakinnyi.

Sponsored Ad

Rayon Sports isa n’iyashatse kugira ibanga ibyaganiriweho n’aba bayobozi bombi gusa ibinyujije kuri Twitter, yavuze ko baganiriye ku mikoranire y’amakipe yombi by’umwihariko mu guteza imbere amakipe y’abana.

Yagize ati"Umuyobozi wa Young Africans, Dr Mshindo Msolla yahuye n’umuyobozi wa Gikundiro, Munyakazi Sadate baganira kuri byinshi, ku mikoranire y’amakipe yombi, hibanzwe ku guteza imbere amakipe y’abana..."

Umuyobozi wa Young Africans yarebye umukino Rayon Sports yatsinzemo AS Kigali ibitego 2-0,kuwa Kabiri w’iki cyumweru.

Biravugwa ko Rayon Sports na Young Africans zaba zamaze kumvikana ko Jules Ulimwengu yakwerekeza muri Tanzania.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa