skol
fortebet

Rayon Sports irashinjwa kugira uruhare mu guterwa mpaga kwa Kiyovu Sports

Yanditswe: Tuesday 19, Jun 2018

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports burashinja abayobozi ba Rayon Sports kubaca inyuma bakajya kwishyura Ambulance bari bishyuye mbere kwa Dr Kanimba,byayiviriyemo guterwa mpaga ku munsi w’ejo ku mukino bagombaga gukina na Kirehe FC.

Sponsored Ad

Ku makuru agera ku UMURYANGO ni uko ikipe ya Rayon Sports ariyo yatumye Kiyovu Sports iterwa mpaga,kuko ingobyi y’abarwayi yari yishyuye ku wa Gatandatu ku bitaro byo kwa Dr Kanimba kugira ngo bazayikoreshe ku mukino wabo na Kirehe FC,yahawe Rayon Sports nyuma yo gukuba kabiri amafaranga Kiyovu yari yatanze mbere.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports burashinjwa gutuma Kiyovu Sports iterwa mpaga

Kiyovu Sports yishyuye ibihumbi 50 by’Amafaranga y’u Rwanda ku wa Gatandatu mbere y’umukino,bukeye ku Cyumweru abo muri Rayon Sports bajya kwa Dr Kanimba bababwira ko Kiyovu itagikiniye I Kigali irajya mu ntara, bityo bakwiye guhita bahabwa ambulance,bakuba kabiri amafaranga ya Kiyovu barayihabwa.

Kiyovu Sports yatewe mpaga nkuko amategeko ya FERWAFA abitegeka iyo ku kibuga nta Ambulance ihari, nyuma y’aho yari yageze ku kibuga na Kirehe FC,bagategereza iyi ambulance bari bishyuye bagaheba,ikijyanirwa kuri stade ya Kigali I Nyamirambo ahakiniye Rayon Sports na Gicumbi FC

Dr Kanimba yavuganye n’abanyamakuru ababwira ko atari mu Rwanda ndetse ibiri kuvugwa yabyumvise ndetse azabikurikirana nagaruka.

Nkuko byagaragajwe n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports,bishyuye iyi mbangukiragutabara hakiri kare ndetse berekana inyemezabwishyu ariko abo ku bitaro byo kwa Dr Kanimba bayica inyuma bakira amafaranga ya Rayon Sports.

Mu itangazo ryatangajwe n’uhagararariye abafana ba Kiyovu Spoorts Minani Hemed,yavuze ko intandaro yo guterwa mpaga k’urucaaca bihebeye byatewe n’abanzi b’igihe kirekire babo ndetse bagiye kwitabaza inzego zishinzwe umutekano zibakiranure.

Yagize ati “Nyuma yuko bigaragariye buri wese ko umukino wari guhuza kiyovu na kirehe utabaye ku kibuga cyo ku Mumena nkuko ishyirahamwe ryumupira w’amaguru(ferwafa),ryabiteguye,hibajijwe ibintu byinshi haba ku bakunzi ba Kiyovu yari kwakira,ndetse nabakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwihutiye gukora inama y’igitaraganya kugira ngo basuzume impamvu zabiteye.

Icyavuye muri iyo nama nuko habayeho ubugambanyi ndengakamere bwatewe n’abanzi ba kiyovu bigihe kirekire,nkuko amakuru yizewe aturuka mu buyobozi bukuru abyemeza,nuko bizashyirwa ahagaragara nyuma yo kubishyikiriza inzego bireba zose,kuko harimo no kuba hakwiyambazwa inzego bwite za leta bibaye ngombwa.

Ibyemezo bizafatwa byose nibiganisha guhoza amarira abakunzi ba kiyovu bararanye.mbasabe mukomeze kuba intangarugero mukwihangana no kurushaho gushyigikira ikipe mwahisemo gukunda.bitarenze ejo isaa cyenda,tubijeje guhabwa igisubizo kitunyuze mu buryo bumwe cg ubundi.abo bizagiraho ingaruka bazihangane kuko aho bifuzaga kudushyira nibo bazahajya.sinasoza ntashimiye uwariwe wese wafashe umwanya we agakurikirana iki kibazo mumaguru mashya.kiyovu yishyuye ambulance kugihe gikwiye kuba utahageze rero harimpamvu kandi zizasobanuka tukarenganurwa.mukomeze ubutwari.

Ibitekerezo

  • none se rayon ko yagowe i kigali haba ambilance 1 ? ese abo bashwiragire ngo ni kiyovu barinda babagereka cyangwa bakabakubiraho 2 . kuki batasabye amafr. ngo bashake indi . ujya gutera uburezi arabwibanza. kwa Kanimba ni aba rayon .urumva rero ko no muri cash ureba aho wunguka .

    mbanje kubasuhuza mwese ariko haramagambo abayovu bakwiye kwitondera gukoresha cyane cyane abayobozi bayo nkuyu ahmed uyobora abafana ijambo umwanzi wigihe kirekire ndababwiza ukuri hatagize igikorwa ngo abantu nkaba babaganirize birinde kubuga gutya hazaba scandard ikomeye cyane bidatinze kuko ntagihe gishize batwitse ibirango bya rayon

    Ubu se FERWAFA izabikiranura gute? Kwa KANIMBA nabo bafite amakosa. Ni gute wakodesha imodoka, ukishyura, umuntu mudafite aho muhuriye , ndetse w’umukeba, akaza kukuvugira ibyawe, maze nyirimodoka agahita yemera. Gusa kwa KANIMBA barabeshya, kuko kuba barakubye 2 ayo KIYOVU yari yatanze ni uko RAYON SPORT yagaragazaga ko harimo ikibazo. Aha kwa KANIMBA bagombaga kwibaza ikibyihishe inyuma.Na none kandi, umuntu yakwibaza ku myitwarire ya RAYON SPORT. Kuki ikimara kubona ko hari undi wishyuye mbere itagiye gushakira ahandi. Kuki bemeye gukuba 2. Ese ko umupira wayo watangiye 18h30, uwa KIYOVU wakagombye kuba urimo urangira, kuki bataretse KIYOVU ngo ibanze, bo bayifate nyuma. Nabyo byari gushoboka kuko umupira utari final ngo harabaho prolongation.
    RAYON YABIKOZE ibizi neza kandi ibishaka, gusa bazahanwa mu rwego rusanzwe rw’uburiganya, ariko FERWAFA nayo yazareba uko irenganura KIYOVU kandi igahana RAYON SPORT kubera ubukorankota bwayo.

    None se ubwo iyi nkuru ihuye nibirimo?
    Ubwo se ikibazo ni rayon cyangwa ni kwa Kanimba bahaye imodoka abantu 2

    sinarinziko minani uyobora abafana ba kiyovu ari injiji bigezaha, kuki adakurikirana abakiye amafaranga ntibatange ibyobishyuriwe. niba Rayon yatatanze akubyekabiri ayobatanze nuburenganzirabwayo nibabaze ahobishyuye bareke ubujiji

    Muraho nshuti bavandimwe,
    Mfashe umwanya wo kubaha amakuru nyayo ku kibazo cyabaye ejo kuri match yagombaga guhuza kiyovu na kirehe njyewe ubabwira ibi ndi SG wagiye mu kibazo kuva kikimara kuba ndufatanyije nubuyobozi bwose nka comité twasabye ibisobanuro aho twakodeheje Ambulance, mubusobanuro baduhaye harimo ko twakorewe akagambane kuko babwiwe ko kiyovu iribujye gusura kirehe, ibyo tubifitiye gihamya ifatika yanditse twahawe. nyuma yibyo ntabwo ubuyobozi bwagarukiye aho bwatanze ubujurire muri ferwafa bugaragaza akagambane bwakorewe ko kubeshya tukaba tubifitiye gihamya dutegereje icyemezo cya ferwafa kuko

    Nyuma yibyo ubuyobozi burateganya ikiganiro nitagazamakuru ku munsi wejo kuwa gatatu saa 12h00 kuri galaxy hôtel,kugira ngo abantu bose bamenye ukuri murakoze
    SG kiyovu sport.

    Njye ndumva nta makosa Rayon sport yakoze kuko ibyo yakoze byari mu nyungu zayo kuko nayo yari ifite umukino. Ikindi amakosa niba yarabaye Kiyovu sport ikwiye kubinaza Ibitaro bya Kanimba kuko nibo bayihaye service mbi.
    None ubukinze icyumba kuri hotel nyuma ugasanga cya cyumba cyahawe undi muntu wajya kurega uwo wahawe icyumba wari wafashe cyangwa wakurikirana Hotel ? Kiyovu nireke gushakira amata Ku kimasa.

    Simply uru si urubanza. Nonese match ya kiyovu yagombaga gutangira ryari? Iya Rayon se! Ikigaragara ikosa riri kwa kanimba bafite management ya fake. They should serve both teams instead of making this incident

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa