skol
fortebet

Rayon Sports ntibona Rwatubyaye na Kone nk’abakinnyi bakenewe huti huti

Yanditswe: Friday 17, Feb 2017

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Rayon Sports Gakwaya Olivier avuga ko n’ubwo Rwatubyaye na Kone batarabona ibyangomba iyi kipe itabakeneye nonaha.
Rwatubaye Abdul na Tediane Kone bose batangiye imyitozo yabo ya mbere muri Rayon Sports mu ntangiriro za kino cyumweru turimo. Aba bombi ntibarabona ibyangombwa bibemerera guhita batangira gukinira ikipe ya Rayon Sports, bamwe mu bakunzi b’iyi kipe bakaba bari bafite ubwoba ko bashobora kubura aba bakinnyi igihe kirekire ariko ubuyobozi bwa Rayon Sports (...)

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Rayon Sports Gakwaya Olivier avuga ko n’ubwo Rwatubyaye na Kone batarabona ibyangomba iyi kipe itabakeneye nonaha.

Rwatubaye Abdul na Tediane Kone bose batangiye imyitozo yabo ya mbere muri Rayon Sports mu ntangiriro za kino cyumweru turimo. Aba bombi ntibarabona ibyangombwa bibemerera guhita batangira gukinira ikipe ya Rayon Sports, bamwe mu bakunzi b’iyi kipe bakaba bari bafite ubwoba ko bashobora kubura aba bakinnyi igihe kirekire ariko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko butanabakeneye nonaha.

Gakwaya Olivier yatangarije Ikinyamakuru Umuryango ko batarabona ibyangombwa ngo uretse ko batanakenewe nonaha.

Yagize ati"navuga ngo nta kibazo cy’ibyangombwa bihari uretse license zo muri federasiyo zibura ngo batangire gukinira Rayon Sports, uretse ko tutanabakeneye cyane, nka Koni nta n’ubwo yemerewe gukina uyu mukino wo muri Week-end, yemerewe kuzadukunira imikino nyafurika tumaze kurenga iki cyiciro."

"License zabo nizo zigomba kuva muri FERWAFA ari ejo cyangwa ejobundi twazibona. Kereka bitinze nibwo twavuga ko harimo ikibazo, twarazatse kandi twe tubona bataratinda kuziduha cyane cyane ko tutazabakinisha umukino wo kwishyura dukina na Wau Salaam."

Biteganyijwe ko aba bombi bashobora kubona License zabo zibimerera gukinira ikipe ya Rayon Sports ku mugaragaro bitarenze iki cyumweru turimo gusoza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa