skol
fortebet

Rayon Sports ntiyaba yarihanitse cyane igura Tediane Kone?

Yanditswe: Tuesday 28, Feb 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kugura umunya Mali Tediane Kone, akanga kubakinira bitewe n’uko atarishyurwa amafaranga yaguzwe(recruitment), iyi kipe biravugwa ko yaba yarazanye uyu mukinnyi ibizi neza ko amafaranga yo kumuha ntayahari.
Ese koko Koni yanze gukinira Rayon Sports?
Amakuru yizewe agera ku ikinyamakuru Umuryango ni uko uyu rutahizamu w’umunya Mali Tidiane Kone yari mu bakinnyi 11 umutoza yagombaga kwifashisha ku umukino wa shampiyona na Police(umukino amakipe yombi yanganyije (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kugura umunya Mali Tediane Kone, akanga kubakinira bitewe n’uko atarishyurwa amafaranga yaguzwe(recruitment), iyi kipe biravugwa ko yaba yarazanye uyu mukinnyi ibizi neza ko amafaranga yo kumuha ntayahari.

Ese koko Koni yanze gukinira Rayon Sports?

Amakuru yizewe agera ku ikinyamakuru Umuryango ni uko uyu rutahizamu w’umunya Mali Tidiane Kone yari mu bakinnyi 11 umutoza yagombaga kwifashisha ku umukino wa shampiyona na Police(umukino amakipe yombi yanganyije 2-2), ku umunota wa nyuma uyu musore akaba yaraje kubwira umutoza ko atari bukine bitewe n’uko atarahabwa recruitment ye.

Gusa andi makuru avuga ko mwene wabo w’umunya Mali Moussa Camara ari we waba yarabujije Tediane Kone gukinira Rayon Sports umukino n’umwe atarishyurwa recruitment ye kuko byazagorana kuyibona.

Ni umukino na Moussa Camara atakinnye ariko we ngo akaba ari uko yari afite ikibazo cy’imvune.

Ese koko Kone yanze gukina kubera ko atarabona recruitment?

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports batangaza ko uyu musore koko yikuye ku urutonde rw’abakinnyi bari bukine umukino wa Police FC ku umunota wa nyuma bitewe n’uko ngo atarabona amafaranga ye yaguzwe.

Ese aya mafaranga azaboneka ryari? Kone azatangira gukina ryari?

Ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko nta gihe nyacyo bwatanga aya mafaranga azabonekera kuko butayamwima ahari, kandi ngo uyu mukinnyi azatangira gukina ari uko yahawe amafaranga ye nk’uko ubwe yabibibwiriye.

Ese ikipe ya Rayon Sports ntiyaba yarihanitse cyane?

Abakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru bavuga ko ikipe ya Rayon Sports yaba yaripashe umupira muremure kuko yazanye umukinnyi izi neza ko idafite amafaranga yo guhita imwishyura, dore ko n’ubundi iki kibazo cy’amafaranga gikunzwe kuvugwa cyane muri iyi kipe, aho usanga abakinnyi bamwe na bamwe bivumbuye banze gukina bitewe n’uko batishyuwe, cyane cyane nk’abanyamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa