skol
fortebet

Rayon Sports ntiyahiriwe n’umukino yahuyemo n’ikipe ya Simba SC

Yanditswe: Tuesday 08, Aug 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu munsi taliki ya 08 Kanama 2017 nibwo ikipe ya Rayon Sports yahuraga na Simba SC mu mukino waberaga muri Tanzania kuri Uwanja wa Taifa mu mugi wa Dar es Salaam ndetse wateguwe nayo mu rwego rwo gutegura umunsi mukuru wayo yise Simba Day aho birangiye itsinzwe igitego 1-0.
Ku munsi w’ejo nibwo iyi kipe yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Tanzania aho yageze amahoro itangira gutegura uyu mukino itsinzwemo igitego 1-0 na Simba SC cyabonetse ku munota wa 16 gitsinzwe na Mohamed (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu munsi taliki ya 08 Kanama 2017 nibwo ikipe ya Rayon Sports yahuraga na Simba SC mu mukino waberaga muri Tanzania kuri Uwanja wa Taifa mu mugi wa Dar es Salaam ndetse wateguwe nayo mu rwego rwo gutegura umunsi mukuru wayo yise Simba Day aho birangiye itsinzwe igitego 1-0.

Ku munsi w’ejo nibwo iyi kipe yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Tanzania aho yageze amahoro itangira gutegura uyu mukino itsinzwemo igitego 1-0 na Simba SC cyabonetse ku munota wa 16 gitsinzwe na Mohamed Ibrahim.

Uyu mukino waranzwe no gusatira cyane kw’ikipe ya Simba SC yari imbere y’abafana bayo bari baje kwihera ijisho abakinnyi bashya ikipe yabo yaguze bari barangajwe imbere na Haruna Niyonzima baguze bakuye mu ikipe ya Yanga Africans basanzwe bahangana cyane.

Nyuma yo gukina uyu mukino ikipe ya Rayon Sports itegereje ko nta gihindutse yazakina na Singida FC ku wa kane nkuko Karekezi Olivier yabitangaje mbere yo kurira indege ku munsi wo ku wa mbere taliki ya 07 Kanama 2017.

Biteganyijwe ko iyi kipe izagaruka mu Rwanda ku wa gatanu taliki ya 11 Kanama aho bazakomeza imyiteguro y’umwaka w’imikino itaha.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi :

Simba SC: Aishi Manula, Erasto Nyoni, Jamal Mwambeleko, Method Mwanjali, Salim Mbonde, James Kotei, Shiza Kichuya Muzamil Yassin, John Bocco, Emmanuel Okwi na Mohammed ‘Mo’ Ibrahim.

Abasimbura: Said Mohammed, Eamanuel Mseja, Shomari Kapombe, Mohammed Hussein ‘Tshabalala’, Yussuf Mlipili, Ally Shomary, Jonas Mkude, Said Ndemla, Mwinyi Kazimoto, Haruna Niyonzima, Jamal Mnyate, Laudit Mavugo, Nicholas Gyan.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa