Kigali

Rayon Sports ntiyashoboye kwikura imbere y’Amagaju

Imikino   Yanditwe na: Dusingizimana Remmy 26 August 2017 Yasuwe: 1169 0

Ikipe ya Rayon Sports yananiwe kwikura imbere y’amagaju ku mukino wa kabiri wa gicuti yakinaga kuri uyu wa gatandatu taliki ya 26 Kanama 2017 mu mwiherero iri kugirira mu ntara y’Aamajyepfo aho byarangiye itsinzwe ibitego 2-1.

Nubwo yari yanyagiye as Muhanga ibitego 6-0 kuri uyu wa Gatandatu ndetse Karekezi agashimagiza ubusatirizi bwe kuri uyu munsi ibintu ntibyamukundiye kuko byarangiye atsinzwe n’Amagaju ibitego 2-1 byatsinzwe na Amani Mugisho na Habimana Hassan bakunze kwita Pappy mu gihe igitego kimwe rukumbi cya Rayon Sports cyatsinzwe na Manishimwe Djabel.

Ikipe ya Rayon Sports yashoje uyu mwiherero yagiriraga muri iyi ntara aho yishimanye n’abafana bayo ndetse ibasha kubiyegereza.

Nyuma y’uyu mwiherero Rayon Sports igiye gukomeza imyitozo yo kwitegura umukino wa gicuti ifitanye n’ikipe ya SC Villa Jogoo yo muri Uganda mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri.

Author : Dusingizimana Remmy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukinnyi wa Chelsea yakoze impanuka Imana ikinga ukuboko (AMAFOTO)

Umukinnyi Tiemoue Bakayoko ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Chelsea ku...
22 September 2017 Yasuwe: 2715 0

Mulisa yatangaje uko APR FC ihagaze mbere yo guhura na Rayon...

Umutoza Jimmy Mulisa aratangaza ko ikipe ye ya APR FC imeze neza ndetse...
21 September 2017 Yasuwe: 1266 0

Mugisha na Areruya barahatana mu gusiganwa mu batarengeje imyaka...

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 22 Nzeri 2017 nibwo abanyarwanda 2 Mugisha...
21 September 2017 Yasuwe: 338 0

Muhitira arerekeza mu Bufaransa mu marushanwa akomeye yashakiwe na Disi...

Umusore Muhitira Felicien uzwi nka Magare yongeye kwerekeza mu Bufaransa mu...
21 September 2017 Yasuwe: 402 0

Gisagara yarahiriye guteza imbere imikino y’intoki

Akarere ka Gisagara karahiriye guteza imbere imikino y’intoki nyuma y’aho...
21 September 2017 Yasuwe: 261 0

Katauti yatangaje byinshi kuri Rayon Sports mbere y’umukino wa Super...

Umutoza wungirije w’ikipe ya Rayon Sports Ndikumana Hamad yatangaje ko...
21 September 2017 Yasuwe: 5359 1