skol
fortebet

Rayon Sports ntiyishimiye icyemezo cya FERWAFA yayitegetse kwishyura Minnaert miliyoni 32 FRW

Yanditswe: Tuesday 06, Aug 2019

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA,ryategetse ikipe ya Rayon Sports kwishyura uwahoze ari umutoza wayo Ivan Jacky Minnaert akayabo ka miliyoni zisaga 32 FRW [35 535 USD] kubera ko yamusezereye Minaert mu buryo budakurikije amategeko.

Sponsored Ad

Akanama gashinzwe gukemura amakimbirane muri FERWAFA kabwiye Rayon Sports ko igomba kwishyura Minnaert ibirarane yari imufitiye ndetse n’indishyi z’imperekeza wongeyeho n’igihembo cy’umuhagarariye mu mategeko kingana na Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Ivan Jacky Minaert n’umuhagarariye mu mategeko Me Olivier Mulindahabi, bareze Rayon Sports tariki ya 4 Ukwakira 2018 basaba kurenganurwa nyuma yaho uyu mubirigi ahawe ibaruwa isesa amasezerano yari afitanye na Rayon Sports, aho iyi kipe yamushinjaga ikosa rikomeye ryo gusagararira umwe mu bagize itsinda ry’abatoza(Staff Technique) Hategekimana Corneille.

Nyuma yo kwirukanwa, Minaert na Rayon Sports ngo bari bicaye bumvikana ko bagomba kumwishyura ibihumbi cumi na bitanu by’amadorali (15000$) ndetse bakanamugira diregiteri tekinike w’iyi kipe. Aha ariko, ngo Rayon Sports byarangiye imuhaye igice cy’aya mafaranga, ndetse n’uyu mwanya ntibawumuha byatumye ubwumvikane bwo koroshya ikibazo bari bagiranye buhita buta agaciro.

Nyuma yo kubona iki cyemezo ubuyobozi bwa Rayon Sports bukaba bwahise butangaza ko buzakijurira nkuko umuvugizi w’iyi kipe Jean Paul Nkurunziza yabitangarije ikinyamakuru Funclub dukesha iyi nkuru.

Yagize ati: "Ntabwo twabivugaho byinshi turi buze kwicarana n’abanyamategeko yacu gusa ikigaragara ni uko harimo akarengane kuko ntibyumvikana uburyo wakwishyura umunyamategeko miliyoni y’amadorali nkuko mubibonye mu myanzuro y’urubanza, ni ikigaragara ko harimo ibintu byo kurengana.Turi bwicarane n’umunyamategeko wacu ariko igihari ni uko turi buze kujururira iki cyemezo”.


Ibaruwa FERWAFA yandikiye Rayon Sports

Inkuru ya Funclub.rw

Ibitekerezo

  • ariko hano muri FERWAFA hari abazabona kuri ayo Frws sigusa!! wabona harimo ibintu bya pasu n’abagize ako kanama kuko nabo ntahandi bakura kandi nabo bashaka kuryaho. rayon sport nijurire kuko ako nakarengane ihora igirirwa nkuko bimaze kumenyerwa.

    Rayon sports yabuze umunyamategeko uhamye kbs. uwariwe wese azajya aza ayiryeho yigendere. ibi ntibyumvikana nagato hari ikibyohish’inyuma sigusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa