skol
fortebet

Rayon Sports nyuma yo kumvikana na Caen, Djabel arerekeza mu Bufaransa mu minsi mike

Yanditswe: Friday 06, Jan 2017

Sponsored Ad

Manishimwe Djabel, umukinnyi ukina hagati mu kibuga hagati asatira izamu mu ikipe ya Raypon Sports no mu ikipe y’igihugu yabatarengeje imyaka 20, aratangaza ko ikipe ya mwifuzaga yo mu Bufaransa ariyo Caen yamaze kumvikana n’ikipe ya Rayon Sports kuburyo mu minsi iri mbere azerekezayo gukoramo igeregezwa.
Byari bitegenyijwe ko Djabel yari kuba yarafashe rutemikirere yerekeza mu Bufaransa mu ikipe ya Caen nk’uko yari yamwifuje ko yajya kuyisura ndetse akaba yanakoramo igeragezwa.
Kuwa gatatu (...)

Kuwa gatatu tariki ya 4 Mutarama 2017 nibwo yari guhaguruka, ngo bitewe n’uko iyi kipe itari yegereye Rayon Sports mbere ahubwo igaca ku mukinnyi ku gite cye byabaye ngombwa ko byimurwa nyuma y’ibiganiro bagiranye.

Mu kiganiro yahaye Umuryango.rw, Djabel yavuze ko imbogamizi zabayeho ari uko iyi kipe ariwe yegereye aho kwegera ubuyobozi bwa Rayon Sports.

Ngo nyuma baje kwegera ubu buyobozi ndetse bagira ibyo bemeranya harimo ko bamureka akabanza agakina imikino imwe ya shampiyona, na mike mu mikino nyafurika (CAF Confederation Cup), ubundi bakamureka. Iyi kipe nayo ikaba yarabyemeye ndetse ngo bamwemerera no kumuhindurira VISA.

Yagize ati ”Nibyo nagombaga kujyayo ku munsi w’ejo hashize(tariki 4 Mutarama 2017), kuko batari babimenyesheje ikipe ya Rayon Sports mbere, nyuma baraganiriye, bumvikana ko nshobora kugenda maze gukina imikino imwe ya shampiyona na mike muri Confederation."

Arongera ati "Ubu nta kibazo barumvikanye biteguye guhindura urupapuro rw’urugendo, bagahindura igihe nzagenderaho, sinakubwira ngo ni iki gihe ariko ndakeka atari kera, nimara gukina iyo mikino bumvikanye bazandekura.”

Manishimwe Djabel yakuriye mu Academy ka Gatsibo, aca no muri SEC Academy, aho yavuye ajya mw’irerrero rya FERWAFA ‘ISONGA’, ubu akaba ari muri Rayon Sports aho yifuzwa n’ikipe yo mu Bufaransa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa