skol
fortebet

Rayon Sports y’abakinnyi 10 yatsinze Marines FC mu gihe APR FC yababajwe n’umwana yirereye

Yanditswe: Thursday 13, Jun 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gutera intambwe itajegajega mu gikombe cy’Amahoro kuko yatsindiye Marines FC igitego 1-0 ku kibuga cya stade Umuganda I Rubavu kandi yahawe ikarita itukura mu gihe ku rundi ruhande APR FC yatsinzwe na AS Kigali kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Sponsored Ad

Nubwo Rayon Sports itishimiye imisifurire mu mukino ubanza wa 1/16 cy’igikombe cy’Amahoro,yatsinze Marines FC igitego 1-0 cyinjiye ku munota wa 71 gitsinzwe na Jules Ulimwengu ku mupira mwiza yahawe na Micheal Sarpong.

Rayon Sports yahawe ikarita itukura igice cya kabiri kigitangira ubwo Manishimwe Djabel yakorerwagaho ikosa,umusifuzi w’uyu mukino ahita amuha ikarita itukura nyuma yo kutishimira ibyemezo bye.

Ku rundi ruhande ikipe ya APR FC yavunikishije Mangwende ku munota wa 78 yarangije gusimbuza abakinnyi bose uko ari batatu,yatsinzwe igitego 1-0 ku munota wa nyuma cyatsinzwe na Nshimiyimana Marc Govin wazamukiye mu bana bayo.

Rayon Sports yaharuye inzira ishobora kuyifasha kugera mu mikino ya 1/4 mu gihe APR FC isabwa gutsinda umukino wo kwishyura cyane ko yatsinzwe kandi ariyo yakiriye umukino.

Uko imikino yagenze:

APR FC 0-1 AS Kigali
Marines FC 0-1 Rayon Sports FC
Gasogi United 1-0 Rwamagana City FC
Hope FC 2-2 Etincelles FC



Igitego cya AS Kigali cyinjiye mu minota y’inyongera cyashegeshe APR FC

Amafoto:IGIHE

Ibitekerezo

  • Nonese niba APR yakiriye ikaba yatsinzwe 0-1 match ikurikiye itsinze 2-1 nigute yavamo? Kandi byakwitwako ibitsindiye hanze?

    iyi peace cup AS KIGALI itivumbuye ishobora kuyitwara ,nkuko mukura yabikoze umwaka ushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa