skol
fortebet

Rayon Sports y’abakinnyi 10 yatsindiye Marines FC I Rubavu

Yanditswe: Saturday 21, Jul 2018

Sponsored Ad

Mu mukino ubanza wa ¼ cy’igikombe cy’Amahoro,ikipe ya Rayon Sports yasuye Marines FC kuri stade Umuganda iyitsinda igitego 1-0 mu mukino rutahizamu Ismaila Diarra yahawemo ikarita itukura.

Sponsored Ad

Hakiri kare cyane ku munota wa 21 nibwo Rayon Sports yabonye igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Irambona Eric.

Rayon Sports yitwaye neza muri uyu mukino gusa itenguhwa na Ismaila Diarra wakubise inkokora kapiteni wa Marines FC ku munota wa 80 bimuviramo guhabwa ikarita itukura ndetse ntabwo azagaragara mu mukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa 24 Nyakanga 2018.

Rayon Sports yishyize mu mwanya mwiza wo kugera muri ½ cy’irangiza kuko isabwa kunganya gusa bikayiha amahirwe yo kuba yazasohokera u Rwanda niramuka itwaye iki gikombe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa