skol
fortebet

Rayon Sports y’abakinnyi 10 yatsinzwe na AS Kigali mu gikombe cy’Agaciro

Yanditswe: Wednesday 13, Sep 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya AS Kigali imaze gutsinda ikipe ya Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino wa kabiri w’igikombe cy’Agaciro Development Fund nyuma y’aho umusore Kwizera Pierrot yahawe ikarita itukura igice cya kabiri kigitangira. Uyu mukino waranzwe n’amahane menshi no kutumvikana hagati y’abakinnyi b’amakipe yombi wagaragayemo n’imvune ikomeye cyane y’umusore Nshuti Domique Savio umaranye iminsi ikibazo cy’urutugu aho uyu munsi bitamukundiye kuko yahise yurizwa Ambulance ubwo rwari rumaze kugira ikibazo . (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya AS Kigali imaze gutsinda ikipe ya Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino wa kabiri w’igikombe cy’Agaciro Development Fund nyuma y’aho umusore Kwizera Pierrot yahawe ikarita itukura igice cya kabiri kigitangira.

Uyu mukino waranzwe n’amahane menshi no kutumvikana hagati y’abakinnyi b’amakipe yombi wagaragayemo n’imvune ikomeye cyane y’umusore Nshuti Domique Savio umaranye iminsi ikibazo cy’urutugu aho uyu munsi bitamukundiye kuko yahise yurizwa Ambulance ubwo rwari rumaze kugira ikibazo .

Igice cya kabiri kigitangira umusore Kwizera Pierrot yahawe ikarita y’umutuku nyuma y’aho Umusifuzi Ambroise wo ku ruhande yabwiye Louis Hakizimana wari umusifuzi mukuru kuri uyu mukino ko uyu musore akubise inkokora Murengezi Rodrigue ibintu bitumye atazagaragara ku mukino iyi kipe ifitanye na APR FC ku wa Gatandatu.

Pierrot yahawe ikarita itukura
Nyuma y’iyi karita umukino wahise uhindura isura abakinnyi batangira gushwana ari nako batemeranya ku byemezo by’umusifuzi Hakizimana Louis.

Uku gushwana kwa hato hato kwagiye guhagarika umupira byatumye nyuma y’iminota 90 bongeraho iminota icyenda yakoze kuri Rayon Sports cyane kuko nyuma yo guhusha uburyo bwari bwabazwe ku mukinnnyi Alhasssane Tamboura ikipe ya AS Kigali yahise izamukana Rayon Sports cyane ko ba myugariro bayo bari bazamutse gushaka igitego maze umurundi Ndarusanze Jean Claude yisanga asigaranye na Bakame niko kumutsinda igitego kimwe rukumbi cyagaragaye muri uyu mukino.

Gutsindwa kwa Rayon Sports kwahaye amahirwe menshi ikipe ya APR FC yo isabwa kunganya na Rayon Sports ku wa Gatandatu igahita yegukana iki gikombe cy’Agaciro development Fund dore ko ifite 6 mu gihe Rayon Sports na Police na AS Kigali zinganya amanota 3, Police FC yo ifite ubusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa