skol
fortebet

Rayon Sports yabonye umufatanyabikorwa mushya wunganira SKOL

Yanditswe: Wednesday 20, Sep 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 19 Nzeri 2017 nibwo ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano na sosiyete nshya igiye gucuruza imikino y’amahirwe hano mu Rwanda ya Feza Bet yari iherutse gusinyana amasezerano n’ikipe ya Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu. Aya masezerano yasinywe n’uwari uhagarariye Rayon Sports Gacinya Dennis na Maitre Kizito Safari wari uhagarariye Sosiyete ya Feza Bet aho bombi bemeje ko bemeranyije gukorana mu gihe kigera ku myaka ine.
Mu bikubiye muri aya masezerano (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 19 Nzeri 2017 nibwo ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano na sosiyete nshya igiye gucuruza imikino y’amahirwe hano mu Rwanda ya Feza Bet yari iherutse gusinyana amasezerano n’ikipe ya Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu.

Aya masezerano yasinywe n’uwari uhagarariye Rayon Sports Gacinya Dennis na Maitre Kizito Safari wari uhagarariye Sosiyete ya Feza Bet aho bombi bemeje ko bemeranyije gukorana mu gihe kigera ku myaka ine.

Mu bikubiye muri aya masezerano ni uko amafaranga Feza Bet izajya iha Rayon Sports atangana muri iyi myaka aho mu mwaka wa mbere bazahabwa miliyoni 54 ni ukuvuga ko buri kwezi bazajya bahabwa miliyoni zigera kuri 5 ndetse mu masezerano harimo ko Rayon Sports izajya ihabwa ibihembo (Primes) mu gihe yatwaye igikombe cya Shampiyona,icy’Amahoro,igihe izaba igeze mu matsinda ya CAF Champions League.Mu mwaka wa kabiri Feza Bet izaha Rayon Sports miliyoni 59,uwa gatatu iyihe 61 mu gihe uwa kane ari 63.

Kugera mu matsinda ya CAF Champions League Feza Bet izaha Rayon Sports miliyoni 10,gutwara shampiyona bazahabwa miliyoni 5 naho nibegukana igikombe cy’Amahoro ni muliyoni 2.

Nkuko Gacinya abitangaza aya mafaranga azajya mu ngengoyimali ya Rayon Sports y’uyu mwaka nko guhembera abakinnyi ku gihe ndetse no gufasha ikipe kubaho neza.

Gacinya yavuze ko ku myambaro ya Rayon Sports y’umwaka w’imikino utaha hazagaragaraho abaterankunga 3 barimo abafana bayo bazahagararirwa na *699# mu gihe Feza Bet izajya inyuma no hasi ya SKOL mu gihe SKOL izaguma kuba mu gatuza no ku ikabutura.

Feza Bet ni sosiyete Nshya ije gucuruza imikino y’ amahirwe hano mu Rwanda aho igiye gutangiza amashami 5 azagenda yiyongera ku buryo umwaka uzajya kurangira bamaze gutangiza amashami 10 mu gihe umwaka bazaba bageze ku mashami 40.
Iyi sosiyete igiye gutangira ifasha abantu gutega ku mikino gusa bifuza kurenga gutega ku mikino gusa aho bifuza no gufasha abantu gutega ku yindi mikino y’amahirwe ndetse bemeje ko bifuza kuzafasha abantu gutega ku mikino yo mu Rwanda.

Gacinya yavuze ko SKOL izakomeza kuba umuterankunga w’imena aho abafana na Feza Bet bazayunganira kugira ngo ikipe ya Rayon Sports itere imbere.

Maitre Kizito wari uhagarariye Feza Bet yemeje ko kuba barahisemo ikipe ya Rayon Sports ari uko ifite abafana benshi ndetse izabafasha kwamamaza ibikorwa byayo hanze cyane ko izasohokera igihugu mu mikino nyafurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa