skol
fortebet

Rayon Sports yaciwe amafaranga menshi na CAF kubera kubura TV yerekana imikino muri CAF Confederations Cup

Yanditswe: Thursday 31, Jan 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports iri mu gahinda kenshi yatewe na CAF yayiciye akayabo k’ibihumbi 160 by’amadolari y’Amerika kubera kunanirwa kubona televiziyo yo kwerekana imikino y’amatsinda ndetse na ¼ cya CAF Confederations Cup y’umwaka ushize.

Sponsored Ad

Rayon Sports yari itegereje akayabo k’ibihumbi 210 by’amadolari ya US yatsindiye mu mwaka w’imikino ushize kubera ko yageze muri ¼ cy’imikino ya CAF Confederations Cup,yatunguwe no kubona ihawe ibihumbi 30 by’amadolari gusa,ibwirwa ko andi asigaye yayakaswe kubera ko itabonye Televiziyo yerekana imikino 3 yo mu rugo ndetse n’uwa ¼ cy’iyi mikino,igashakirwa Supersport.

Rayon Sports yasabwe gushyikiriza CAF televiziyo izabafasha kwerekana imikino yo mu matsinda ya CAF Confederations y’ubushize,itanga Rwanda TV gusa CAF iyibwira ko idafite ubushobozi bwo kwerekana iyi mikino byatumye ibura indi TV.

CAF yahise ihamagara Supersupert muri Kenya kugira ngo yerekana imikino yose yo mu rugo ya Rayon Sports,irabyemera ariko ibwira CAF ko buri mukino izajya yishyurwa akayabo k’ibihumbi 40 birimo kwishyurira ibikoresho byayo,abanyamakuru n’ibindi.

Supersport yakoreye akayabo k’ibihumbi 160 by’amadolari mu mikino 4 Rayon Sports yakiniye mu rugo birangira CAF iyakase kuyo yagombaga guha Rayon Sports.

Mbere ya buri mukino,CAF yamenyeshaga Rayon Sports ko irakurwaho akayabo k’ibihumbi 40 kubera Supersport ibinyujije muri FERWAFA none byarangiye ihombye ku buryo bukomeye.

Mu kiganiro umunyamabanga wa Rayon Sports,Itangishaka Bernard yagiranye na Radio10 yayibwiye ko bari bazi ko aya mafaranga azakatwa FERWAFA kubera ko ariyo ishinzwe gushakira amakipe TV ndetse banditse aya mafaranga bayisaba ibisobanuro.

Yagize ati “Ntabwo ari twebwe bagombaga gukata amafaranga kuko ari FERWAFA ishinzwe gushaka za televiziyo.Twavuganye na FERWAFA kugira ngo turebe uko byakemuka.Supersport yerekanye imikino yacu 4 niyo mpamvu badukase ibihumbi 160 by’amadolari.Twandikiye FERWAFA tuyisaba kureba uko iki kibazo cyakemuka,kuko niyo yagombaga kubibazwa.

Umuvugizi wa FERWAFA,Bonnie Mugabe yavuze ko biteguye gusubiza ikipe ya Rayon Sports ku ibaruwa yabandikiye ibasaba ibisobanuro kuri aya mafaranga yakaswe ariko FERWAFA atari yo igomba kwishyurira Rayon Sports.

Yagize ati “Iyo imikino igeze mu matsinda,iba ari iya CAF,twe na Rayon Sports nta burenganzira twari tuyifiteho.Habayeho ikibazo Televiziyo twatanze barayanga ngo ntiyujuje ibisabwa bishyireraho Supersport.Mbere ya buri mukino twamenyeshaga Rayon Sports ko irakatwa ibihumbi 40 by’amadolari bityo si FERWAFA igomba kuyishyura.Rayon Sports yageze muri ¼ izi amafaranga igomba kwishyura.Banditse reka twifashishe urwego rukuriye FERWAFA ubwo ni CAF mu minsi iri imbere tuzabasubiza.”

Rayon Sports yahombye bikomeye kuko aya mafaranga ibihumbi 210 yari yayashyize mu ngengo y’imari ndetse yagombaga gukuramo ay’uduhimbazamusyi two guha abakinnyi bayo yari yemereye miliyoni kuri buri umwe wayifashije kugera muri ¼ cya CAF Confederations Cup.

Impuzamashyirahamwe ya ruhago muri Afurika CAF,yahaye Rayon Sports ibihumbi 350 by’amadorali ya Amerika yo gutegura ikibuga,gucisha imikino ku ma TV n’ibindi, nyuma yo kugera mu mikino ya ¼ cya CAF Confederation Cup ariko yayikase menshi kubera imyitwarire mibi y’abakinnyi bayo,kwica amategeko none hiyongereye ibihano bikarishye byo kubura TV.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa