skol
fortebet

Rayon Sports yaciye amarenga y’abakinnyi izabanza mu kibuga kuri USM Alger

Yanditswe: Tuesday 17, Jul 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 18 Nyakanga 2018 saa kumi n’ebyiri nibwo Rayon Sports izakina umukino w’umunsi wa 3 wa CAF Confederations Cup aho igomba gucakirana na USM Alger yo muri Algeria mu mukino w’ishyirniro uzabera kuri stade ya Kigali.

Sponsored Ad

Bashunga Abouba wari umaze iminsi muri Kenya akinira Bandari FC,yakoze imyitozo gusa hari ibitararangira hagati ya Bandari na Rayon Sports nkuko bimaze iminsi bivugwa.

USM Alger niyo iyoboye itsinda D ririmo Rayon Sports n’amanota 4

Umukinnyi Yannick Mukunzi na Rutanga Ericntibagaragaye mu myitozo yo ku munsi w’ejo bitewe n’ibibazo by’imvune bafite ndetse bashobora kudakina umukino wo kuwa Gatatu.

Imyitozo yo kuri uyu wa mbere yayobowe n’umutoza Robertinho yibanda ku guhererekanya umupira,gutyaza ba rutahizamu n’uburyo bugarira ku mipira y’imiterekano.

Abakinnyi bashobora kuzabanza mu kibuga ku munsi w’ejo:
Kassim Ndayisenga - Mutsinzi Ange Jimmy – Usengimana Faustin – Mugabo Gabriel - Thierry Manzi –Niyonzima Olivier – Kwizera Pierrot - Ismaila Diarra –Christ Mbondi- Muhire Kevin - Manishimwe Djabel.

Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga ku ruhande rwa USM Alger:
Zemmamouche – Meftah - Benmoussa – Chafaï – Benyahia – Benkhemassa – Bouderbal – Benguit – Yaya - Sayoud – Meziane.

Abasifuzi : Néant Alioum (Cameroun) – 1er assistant : Evarist Menkouande (Cameroun) – 2ème assistant: Yanoussa Moussa (Cameroun).


Amafoto:Ruhagoyacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa