skol
fortebet

Rayon Sports yafashe umwanzuro ukomeye nyuma yo kwitwara nabi mu gikombe cy’Agaciro

Yanditswe: Monday 16, Sep 2019

Sponsored Ad

Rayon Sports yagaragaje urwego rwo hasi mu irushanwa ry’Agaciro yaraye itwawe na Mukura VS yayitsinze ibitego 2-1,yamaze gufata umwanzuro wo gukaza imyitozo ariyo mpamvu igiye kwerekeza I Ngoma mu kwitegura umukino wa Super Cup izakina na AS Kigali.

Sponsored Ad

Rayon Sports yatengushye abafana bayo bari baje kuyishyigikira ku munsi w’ejo bizeye ko itwara igikombe cy’Agaciro ku nshuro ya 3 yikurikiranya,ariyo mpamvu itifuza kongera kubatenguha mu gikombe cya Super Cup.

Akarere ka Ngoma gaherutse kuzuza stade nziza iri ku rwego mpuzamahanga,ariyo mpamvuRayon Sports yiyemeje kujya kuyiteguriraho uyu mukino wa Super Cup uteganyijwe taliki 1 Ukwakira 2019.

Uyu mukino uzakinwa mbere y’iminsi 3 kugira ngo hatangire shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2019-20.Kirasa Alain niwe ugiye gukomeza gutoza aba bakinnyi mu gihe Kayiranga we agiye gufasha umutoza mushya ugiye kuza.

Ibitekerezo

  • Rayon sports nabonye bakina na Musanze fc, nkayiobona ikina na Police fc, nkongera nkayibona ikina na Mukura. nabonye iri hasi cyane, ntangufu ifite kbs, abakinnyi bose barananiwe,biruka nkabafite amacebe kbs, nta techinic nta mecanique yewe season itaha hafi izagarukira ni kuwa 8, ikindi nabonanye rayon ni ugutsinda mbere yama matche, ntibumva ko urwego rwabo ruri hasi bagomba gukora cyane. umutoza nawe ntazi gusoma umukino, commite nayo irahubuka cyane. nirangiza uyumwaka nta gikombe itwaye commite izahite yegura haze abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa