Kigali

Rayon Sports yafatiwe ibihano bikarishye cyane na CAF kubera imirwano y’abakinnyi bayo kuri USM Alger

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 August 2018 Yasuwe: 2829

Mu ibaruwa ikarishye impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu Rwanda CAF imaze kwandikira Rayon Sports,iyimenyesheje ko yamaze kongera kuyifatira ibihano ku nshuro ya 4 ,aho yayiciye amande y’ibihumbi 20 by’amadolari y’Amerika kubera ko abakinnyi bayo 3 barimo Mukunzi Yannick,Ndayisenga Kassim na Mbondi Christ batangije imirwano ikomeye nyuma yo kunganya na USM Alger igitego 1-1 mu mukino wa 4 wa CAF Confederations Cup.

Nkuko amashusho y’umukino yabigaragaje,Ndayisenga Kassim yagaragaye akubita umugeri umukinnyi wa USM Alger ubwo yinjiraga mu kibuga nyuma y’umukino aje gutabara Yannick Mukunzi warimo asagararirwa n’abakinnyi ba USM Alger.


Rayon Sports yitwaye nabi nyuma yo kunganya igitego 1-1 na USM Alger

CAF yavuze ko nyuma yo guterana kw’akanama gashinzwe imyitwarire bahisemo guca Rayon Sports ibihumbi 10 by’Amadolari kubera imirwano ya Yannick Mukunzi ndetse n’ibihumbi 10 kuri Mbondi Christ na Ndayisenga Kassim.

Uretse ibi bihano by’amafaranga,aba bakinnyi bahagaritswe imikino aho YANNICK Mukunzi watangije intambara yahagaritswe imikino 2 mu gihe Kassim Ndayisenga na Christ Mbondi bahagaritswe imikino 2 iri imbere.

Ni inshuro ya 4 Rayon Sports iciwe amafaranga na CAF, nyuma y’ibyabereye mu Burundi igacibwa ibihumbi 15 by’amadolari, bayica andi mafaranga igihumbi cy’idolari kubera kwamamaza mu buryo butemewe muri Tanzania bahuye na Young, bayisubira muri Algeria kubera kwamamaza ku makabutura,none kubera imvurururu yateje nyuma yo kunganya na USM Alger bayiciye ibihumbi 20 by’Amadolari.

Guhagarikwa kw’aba bakinnyi ba Rayon Sports birayigiraho ingaruka zikomeye mu mikino ya CAF Confederations Cup, kuko irasigara ifite umunyezamu umwe Bikorimana Gerrard cyane ko Bashunga Abouba wari umunyezamu wa mbere,agiye kwerekeza mu Misiri.

Ibaruwa CAF yandikiye Rayon Sports iyimenyesha ibihano yayifatiye

Kubura Christ Mbondi mu mikino 2 ya CAF Confederations Cup iri imbere,bizatuma Rayon Sports ikina ifite rutahizamu umwe Kouame Brou Gerard Stephane ukomoka muri Cote d’Ivoire batararangiza kuvugana.

Ibi bihano byose uko ari 4 Rayon Sports imaze gufatirwa na CAF bizatuma yishyura akayabo k’ibihumbi 38 by’amadolari y’Amerika.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Bosco

    Ariko c harya Rayon ngo barayanga?? iyikipe igira amanyanga Kbs Yannick wavuye muikipe igira ikinyabupfura none wigize ibandi koko?

    August 2018
  • chat_bubble Niko

    Ariko se umuntu ahagarikwa imikino ikurikira ayarigeze ahabwa ikarita itukura?

    August 2018
  • chat_bubble Fiona

    Izi ndushyi ngo ni gasenyi ark ninde waziteyumwaku???sha cyakora mugezahonshaka kbs ninukomerezaho

    August 2018

Inzindi nkuru

Umukobwa w’Uburanga yigambye gukundana na Neymar arusha imyaka 12...

Umunyamideli ukunze kwifotoza yambaye ubusa,ukomoka mu burusiya witwa...
15 February 2019 Yasuwe: 3246 0

Mesut Ozil yakoze igikorwa kigaragaza ko yanga urunuka umutoza Unai...

Umukinnyi Mesut Ozil uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi bakinnyi bose...
15 February 2019 Yasuwe: 3480 0

Jules ulimwengu yamaze gusinyira Rayon Sports ahabwa nimero 7 yambarwaga na...

Rutahizamu Jules Ulimwengu wakiniraga Sunrise FC yamaze gusinyira Rayon...
15 February 2019 Yasuwe: 2407 0

Jules Ulimwengu yamaze kugera mu Rwanda yizeza abakunzi ba Rayon Sports...

Rutahizamu w’Umurundi Jules Ulimwengu yamaze kugera I Kigali aho aje...
14 February 2019 Yasuwe: 2319 0

Umugore wa Wayne Rooney yakuyemo impeta y’isezerano nyuma yo kumufata ari...

Coleen Rooney, umugore w’umukinnyi Wayne Rooney yagaragaye mu muhanda nta...
14 February 2019 Yasuwe: 2668 0

Sergio Ramos ari mu mazi abira kubera ikarita y’umuhondo yaraye...

Kapiteni wa Real Madrid ari mu mazi abira kubera ibyo yatangaje ko...
14 February 2019 Yasuwe: 1928 0