Rayon Sports yakubye inshuro 16 agahimbazamusyi k’abakinnyi kugira ngo basezerere Al Hilal
Yanditswe: Friday 23, Aug 2019
Rayon Sports yaraye yerekeje mu gihugu cya Sudani gukina umukino wo kwishyura wo mu ijonjora ryibanze ryo kwerekeza mu matsinda ya CAF Champions League idafite abatoza bayo 2, barimo uwongerera ingufu abakinnyi Mwiseneza Djamal, n’uw’abanyezamu Hannington Kalyesubula ndetse yasezeranyije abakinnyi bayo ko izakuba inshuro 16 agahimbazamusyi kabo nibasezerera Al Hilal.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2019 nibwo abayobozi ba Rayon Sports barimo perezida Munyakazi Sadate, umwungirije Twagirayezu Thadee n’abandi bari muri komite yayo basuye abakinnyi bayo biteguraga guhaguruka i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2019 babemerera ko nibasezerera ikipe ya Al Hilal agahimbazamusyi bahembwaga bazagakuba inshuro 16.
Ubusanzwe abakinnyi ba Rayon Sports bahabwa ibihumbi 25 Frw iyo batsinze umukino nk’agahimbazamusyi ariko nibashobora gusezerera Al Hilal yo muri Sudani bazahabwa agahimbazamusyi k’ibihumbi 400 Frw, amafaranga yakubwe inshuro 16 ku yo basanzwe bahabwa.
Ubusanzwe abakinnyi ba Rayon Sports bahabwa ibihumbi 25 Frw iyo batsinze umukino nk’agahimbazamusyi ariko nibashobora gusezerera Al Hilal yo muri Sudani ku cyumweru bazahabwa agahimbazamusyi k’ibihumbi 400 Frw kuri buri wese.
Nkuko amakuru dukesha Radio 10 abitangaza,Rayon Sports yerekeje muri Sudani idafite abatoza bayo barimo uwongerera ingufu abakinnyi Mwiseneza Djamal n’uw’abanyezamu Hannington Kalyesubula kubera ikibazo cy’amatike.
Abakinnyi 19 Rayon Sports yajyanye mu gihugu cya Sudani:
Ibitekerezo
Rayon sport yabuze amafranga yo gutwara abatoza ngo irabona agahimbazamusyi? nigende ikubitwe yitahire .