skol
fortebet

Rayon Sports yahagaritse Umutoza Masudi Djuma nyuma yo kutitwara neza mu mikino Nyafurika

Yanditswe: Monday 24, Apr 2017

Sponsored Ad

Rayon Sports nyuma yo gusezererwa mu mikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo CAF Confederation Cup, ikuwemo n’ikipe yo mu gihugu cya Nigeria, yafashe icyemezo cyo kuba ihagaritse umutoza Masudi Djuma.
Iki cyemezo cy’agateganyo cyafatiwe Masudi Djuma, kije nyuma y’uko iyi kipe ititwaye neza ngo ibashe kugera mu matsinda nk’uko byari byitezwe n’abayobozi b’iyi kipe, basanga ari amakosa y’umutoza.
Umwe mubayobozi ba Rayon Sports yatangarije ko Umutoza Masudi Djuma wa Rayon Sports (...)

Sponsored Ad

Rayon Sports nyuma yo gusezererwa mu mikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo CAF Confederation Cup, ikuwemo n’ikipe yo mu gihugu cya Nigeria, yafashe icyemezo cyo kuba ihagaritse umutoza Masudi Djuma.

Iki cyemezo cy’agateganyo cyafatiwe Masudi Djuma, kije nyuma y’uko iyi kipe ititwaye neza ngo ibashe kugera mu matsinda nk’uko byari byitezwe n’abayobozi b’iyi kipe, basanga ari amakosa y’umutoza.

Umwe mubayobozi ba Rayon Sports yatangarije ko Umutoza Masudi Djuma wa Rayon Sports yahagaritswe by’ agateganyo imikino ibiri yongeraho ko nyuma y’ iyo mikino aribwo hazamekana igikurikiraho

Ati " Twamuhagaritse imikino 2, ngo tubanze tumwibutse ko atigeze yitwara neza, nyuma ni bwo hazafatwa icyemezo cyo kumugarura, cyangwa habe ikindi,"

Ku bw’umutoza Masudi Djuma, aganira na RuhagoYacu kuri uyu mugoroba wo ku wa Mbere, yavuze ko atarabona ibaruwa imuhagarika, ariko na we yabyunvise.

" Ndi mu rugo ndategereje bari kunzanira ibaruwa, ariko ndumva ko nirukanwe n’ikipe ya Rayon Sports mu magambo. Ntabwo ndabona ibaruwa, buriya ninyibona nibwo ndamenya icyo nakubwira, ubu nta byinshi navuga,"

Umuvugizi wa Rayon Sports ntiyabonekaga ku murongo wa telefoni ye ngendanwa, ngo abe yagira icyo abivugaho.

Umuyobozi wa Rayon Sports Gacinya Denis yabwiye RuhagoYacu ko yategereza umuvugizi akaza kugira icyo avuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa