Kigali

Rayon Sports yahaye abakinnyi bayo ikiruhuko kirekire nyuma yo gutsindwa na APR FC

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 February 2019 Yasuwe: 5931

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwafashe umwanzuro wo guha abakinnyi ikiruhuko kingana n’icyumweru cyose,nyuma yo gutsindirwa na APR FC ku munsi wa nyuma w’igikombe cy’intwari, igitego 1-0.

Amakuru agera ku Umuryango ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahaye abakinnyi ikiruhuko cy’icyumweru cyose badakora imyitozo kugira ngo babashe kwiyakira bazagaruke muri shampiyona bameze neza.

Abakinnyi ba Rayon Sports bababajwe cyane no kongera gutsindwa na APR FC igitego 1-0 ku munsi w’ejo Taliki ya 01 Gashyantare 2019, nyuma yo gutsindirwa ku munota wa nyuma ibitego 2-1 mu mukino uheruka wa shampiyona.

Aba bakinnyi ba Rayon Sports ntibabashije kwakira neza ibyavuye mu mukino,kuko bishe amategeko ya Fair Play, bahita birukira mu rwambariro aho gutegereza imihango yo guhemba APR FC yabatwaye igikombe cy’Intwari.

Abakinnyi ba Rayon Sports bazagaruka mu myitozo kuwa Kane tariki 7 Gashyantare 2019, bitegura gutangira imikino yo kwishyura ya shampiyona bazafungura bakira Etincelles FC tariki 19 Gashyantare 2019 kuri stade ya Kigali.

APR FC imaze kwigarurira Rayon Sports kuko imaze kuyitsinda imikino 4 muri 5 baheruka gukina, byose bikaba biterwa n’uko iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda isigaye yigurishiriza abakinnyi bakomeye aho kubagumana ngo bayifashe kwiyubaka.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hamza Runaniza wakiniraga Marines FC yasinye imyaka 4 muri Rayon...

Myugariro ukiri muto wakiniraga ikipe ya Marines FC witwa Runanira...
19 June 2019 Yasuwe: 2476 0

Kiyovu Sports na AS Kigali zamaze gusaba umujyi wa Kigali ko wazihuza...

Abayobozi b’amakipe 2 akomeye mu mujyi wa Kigali ariyo AS Kigali na Kiyovu...
19 June 2019 Yasuwe: 1475 2

PSG yasabye Real Madrid umukinnyi wayo ukomeye kugira ngo ibahe Neymar...

Ikipe ya PSG irifuza kugurisha umukinnyi Neymar Jr mu ikipe iyo ariyo yose...
19 June 2019 Yasuwe: 4108 0

Lionel Messi yategetse ubuyobozi bwa FC Barcelona gusinyisha vuba...

Kapiteni FC Barcelona yirengagije ibyamubayeho mu minsi ishize muri Copa...
19 June 2019 Yasuwe: 3116 0

Biravugwa: Hakizimana Muhadjiri yamaze kumvikana n’ikipe ya AS VITA...

Ikipe ya AS Vita Club yo mu mujyi wa Kinshasa muri RDC, yamaze kumvikana na...
19 June 2019 Yasuwe: 2654 0

CAF yatangaje ingano y’amadolari azahembwa ikipe izegukana igikombe cya...

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afrika CAF,yamaze gutangaza ko...
19 June 2019 Yasuwe: 2057 0