Kigali

Rayon Sports yahaye ikaze umutoza mushya Martinez itsinda Etoile de l’Est

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 September 2019 Yasuwe: 2895


Ikipe ya Rayon Sports yahaye karibu nziza umutoza wayo mushya Javier Martinez Espinoza kuri uyu wa Gatandatu,ubwo yatsindaga Etoile de l’Est ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri stade y’akarere ka Ngoma
.

Rayon Sports iri gukorera umwiherero w’iminsi 11 mu karere ka Ngoma,yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe yo muri aka karere ya Etoile de l’Est iyitsinda ibitego 3-1 imbere y’abafana bari babukereye.

Rayon Sport yatsinze igitego cya mbere ku munota wa mbere w’umukino gitsinzwe na Mugisha Gilbert nyuma yo gucenga ba myugariro ba Etoile de l’Est akarekura ishoti riremereye.

Ku munota wa 10 Oumar Sidibe yatsinze igitego cya kabiri,bifasha Rayon Sports kurangira igice cya mbere iyoboye n’ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Etoile de l’Est yanze gusebera ku ivuko niko kubona igitego ku munota wa 76 kuri penaliti yinjijwe neza na Niyonkuru Aboubakar.

Rayon Sports yashyizemo agashinguracumu ubwo Jules Ulimwengu wari umaze iminsi atanyeganyeza inshundura yashyiragamo igitego cya gatatu ku munota wa 82.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umutoza mushya wa Rayon Sports Martinez warebye uyu mukino yavuze ko intego ze muri Rayon Sports ari ugutwara amarushanwa yose azakina.

Yagize ati “Rayon Sports n’ikipe itwara ibikombe ahariho hose.Birumvikana nanjye niyo ntego mfite kuva nayigeramo. Ndabizi ni uguhatana kandi nishimiye kubana nabo.Nditeguye."

Namenye Rayon Sports ubwo natozaga muri Uganda.Nakundaga kureba imikino yayo.Nkuko nabivuze ikina umukino wihuse kandi usukuye kandi nanjye nibyo nkunda .”

Martinez azakina umukino wa mbere w’irushanwa na AS Kigali bazahatanira igikombe cya Super Cup izakinirwa tariki ya 1 Ukwakira kuri Stade Amahoro.

Abakinnyi babanjemo mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports: Mazimpaka Andre, Habimana Hussein, Irambona Eric (capt),Iragire Saidi,Rugwiro Herve, Nizeyimana Mirafa, Kakule Mugheni Fabrice,Oumar Sidibe, Sekamana Maxime, Mugisha Gilbert, Ulimwengu Jules

Abanyinnyi babanjemo ku ruhande rwa Etoile de l’Est: Muhawenimana Emmanuel, Bugingo Jean Pierre, Ngabitsinze Evode, Niyonkuru Aboubakar. Iraguha, Kwizera Jean Luc, Kagabo Ismi, Batagatifu Yves, Runyange,Bizimana Djihad, Habimana Viateur na Gihozo

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo wagenderaga mu mutaka yaparitse mu kibuga rwagati ahagarika umukino...

Umugabo utavuzwe amazina yakoze amahano amanukira mu mutaka [parachute]...
21 October 2019 Yasuwe: 2064 0

Musanze FC yahaye umutoza wayo umukoro ukomeye kugira ngo atabare akazi ke...

Umutoza wa Musanze FC Amars Niyongabo yabwiwe ko natabona amanota 7 mu...
21 October 2019 Yasuwe: 823 0

Rayon Sports yahanitse ibiciro byo kwinjira ku mukino izakiramo Bugesera...

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyira ahagaragara ibiciro byo kwinjira ku...
21 October 2019 Yasuwe: 2027 0

Sugira Ernest yatangaje impamvu yitwara neza mu ikipe y’igihugu kurusha muri...

Rutahizamu Sugira Ernest ukomeje kwigarurira imitima y’abakunzi ba ruhago...
21 October 2019 Yasuwe: 2009 0

Umutoza Ole Gunnar Solskjaer yavuze abakinnyi 2 ba United bamufashije...

Umutoza wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer,yishimiye bikomeye...
21 October 2019 Yasuwe: 2742 1

Amakipe 15 agomba guhatana n’Amavubi muri CHAN 2020 yamenyekanye

Amajonjora yo gushaka itike ya CHAN 2020 yamaze kurangira aho ibihugu 16...
21 October 2019 Yasuwe: 2318 0