skol
fortebet

Rayon Sports yahinduye gahunda y’urugendo rwayo rwo kwerekeza muri Sudani

Yanditswe: Wednesday 21, Aug 2019

Sponsored Ad

Rayon Sports yigije imbere gahunda yayo yo kwerekeza muri Sudani gukina na Al Hilal mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League aho bazahaguruka kuri uyu wa Kane aho kuba kuwa Gatanu nkuko byari byapanzwe.

Sponsored Ad

Kubera ikibazo cy’indege n’abagenzi babaye benshi, Rayon Sports yahinduye gahunda yo kwerekeza I Khartoum aho bazahaguruka mu ijoro ryo kuri uyu ku wa Kane(saa saba z’ijoro) bagereyo mu gitondo cyo kuwa Gatanu nkuko umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports,Jean Paul Nkurunziza yabitangarije ikinyamakuru Isimbi dukesha iyi nkuru.

Yagize ati"Habaye impinuka gato, ibitewe n’ibura ry’indege n’ubwinshi bw’abagenzi buriho muri iyi minsi kuko n’amatike y’indege asa nayagiye ahenda.Kuri gahunda yacu navuga ko nta mpungenge zihari kuko twungutse umunsi umwe, tuzagenda ku munsi w’ejo kuwa Kane mu ijoro tugereyo ku wa Gatanu mu gitondo aho kugenda ku wa Gatanu mu ijoro tukagerayo ku wa Gatandatu mu gitondo."

Yakomeje avuga ko abakinnyi bose bameze neza nta n’umwe ufite ikibazo cy’imvune biteguye gusezerera iyi kipe bagakomeza mu cyiciro gikurikiyeho.

Yagize ati"Nta mukinnyi n’umwe ufite ikibazo mu bo tuzajyana keretse abatarakinnye umukino ubanza n’uwo kwishyura ntabwo bazawukina kuko batabyemerewe, kereka dusezereye iyi kipe ni bwo bazakina mu ijonjora rikurikiyeho."

Rayon Sports ntiyabitse impamba yo kuzayikura muri Sudani kuko mu mukino ubanza w’iri jonjora ry’ibanze wabereye mu Rwanda, amakipe yombi yanganyije 1-1, bityo Rayon Sports irasabwa gutsinda umukino wo kwishyura uzaba ku Cyumweru.

Ibitekerezo

  • Nibagende Abasore bacu tubifurije insinzi!!! ariko ikikinyamakuru cyanyu naracyishimiye pe! nukuri muduhera amakuru kugihe,mukomereze aho Kandi nizereko hazaza n’abandi dufatanya gutanga ibitekerezo naho ubu nisanga ndiho njyenyine!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa