skol
fortebet

Rayon Sports yahombejwe bikomeye n’umwanzuro FERWAFA yafashe ku kibazo cya Kakule Mugheni Fabrice

Yanditswe: Thursday 08, Nov 2018

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA ryamaze gutangaza ko abakinnyi babiri bari bivumbuye kuri Kiyovu Sports aribo Kakhule Mugheni Fabrice wari werekeje muri Rayon Sports na mugenzi we Nizeyimana Jean Claude uzwi nka Rutsiro wavuye muri Kiyovu akiyifitiye amasezerano,bagomba kuyisubiramo ndetse bakorewe ibyangombwa bya Kiyovu Sports.

Sponsored Ad

FERWAFA yavuze ko Kakule Mugheni Fabrice na Rutsiro bagomba gusubira muri Kiyovu Sports bakayikinira kuko ari abakinnyi bayo bemewe n’amategeko,kuko bayifitiye amasezerano ndetse nta mushahara bagomba guhabwa muri aya mezi bamaze badakina.

Mugheni yategetswe gusubira muri Kiyovu Sports

Fabrice Mugheni wari waramaze gusinyira Rayon Sports imbanzirizamasezerano y’imyaka 2,yategetswe gusubira muri Kiyovu Sports aherutse gusuzugura cyane ndetse ayisebya mu binyamakuru ayishinja ko yamwambuye umushahara w’amezi 2.

Mugheni warakajwe n’uko Kiyovu Sports itamurekuye ngo yerekeze muri Simba SC,yavuze ko iyi kipe yabereye kapiteni umwaka ushize itazigera itera imbere igifite perezida wayo Kayumba Jean Pierre ndetse atazongera kuyikinira ukundi.

Benshi bategereje ikiza gukurikiraho,kuko Mugheni yari amaze iminsi akorera imyitozo muri Rayon Sports, nayo yiteguraga kumukoresha nyuma yo kumenya umwanzuro wa FERWAFA.

Ibitekerezo

  • ntagihombo mbonyaho,kuko nubundi rayon nta frws yigeze imuha atarabona urwandiko rumukura muri kiyovu, ahubwo kiyovu niyo ibihombeyemo kuko ibuze umukinnyi ikabura na frws, kuko ukurikije ukuntu Mugeni yashwanye na kiyovu iki gihe cy’umwaka 1 basigaranye nubundi bagiye kubana nabi,narangiza nyuma azigurishe aho ashaka nkuko amategeko abiteganya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa