skol
fortebet

Rayon Sports yakiriwe n’abantu mbarwa igeze I Kigali

Yanditswe: Tuesday 10, Jul 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yatengushywe n’abafana bayo kuko yageze ku kibuga cy’indege I Kanombe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ikakirwa n’abayobozi bayo 2 aho nta mufana n’umwe wo kubara inkuru waje kuyakira.

Sponsored Ad

Iyi kipe yandagajwe na AZAM FC ku munsi w’ejo itsinzwe ibitego 4-2 mu mukino wa ¼ wa CECAFA Kagame Cup, yageze mu Rwanda ntiyakirwa nk’umwami nkuko byagenze ivuye muri Mozambike kuko nta mufana n’umwe wagaragaye I Kanombe.

Umunyamabanga wa Rayon Sports Itangishaka King Bernard na Perezida w’abafana ba Rayon Sports Muhawenimana Claude ni bo bayakiriye ubwo yari igeze I Kanombe.

Mu mukino wa ¼ cy’irangiza wa CECAFA Kagame Cup 2018 wabaye ku munsi w’ejo, Rayon Sports yandagajwe bikomeye na AZAM FC ku bitego 4-2, byose byatsinzwe n’umukinnyi umwe witwa Shabani Idd mu gihe Rayon Sports yatsindiwe na Rwatubyaye na Djabel.

Rayon Sports igiye gukomeza imyiteguro y’ umukino wa gatatu wo mu itsinda D rya CAF Confederations Cup izakiramo USM Alger yo muri Algeria tariki ya 18 Nyakanga 2018 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa