skol
fortebet

Rayon Sports yakiriwe n’imbaga y’abafana muri Mozambike[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 16, Apr 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yageze muri Mozambike amahoro,aho yakiriwe n’imbaga y’abafana bayo baba muri iki gihugu bayirerembiye indirimbo zo kuyiha ikaze no kuyereka ko bayiri inyuma.

Sponsored Ad

Benshi mu banyarwanda baba muri iki gihugu,bari babukereye baza kwakira Rayon Sports ku kibuga cy’indege bafite ibirango byanditseho Rayon Sports aho bayiririmbiye nyinshi mu ndirimbo ziririmbwa n’abafana bayo bo mu Rwanda.

Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda saa saba n’iminota 45 z’ijoro (01h45’) kuri uyu wa Mbere tariki 16 Mata 2018 aho bageze muri iki gihugu ahagana saa saba n’iminota 25 z’amanywa (13h25’).

Umukino wa Rayon Sports na Deportivo Costa Do Sol uzaba kuwa Gatatu tariki 18 Mata 2018 saa moya z’umugoroba (19h00’) amasaha ahuye neza n’aya Kigali.










Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa