skol
fortebet

Rayon Sports yakiriwe nk’abanyabigwi ubwo yageraga I Kigali [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 20, Apr 2018

Sponsored Ad

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu nibwo ikipe ya Rayon Sports iherutse gukora amateka yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederations Cup yageze I Kigali ivuye gusezerera Costa do Sol yo muri Mozambike yakirwa nk’umwami n’abafana bayo bari benshi cyane.

Sponsored Ad

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege i Kanombe ahagana saa saba z’ijoro, Rayon Sports yakiranywe ibyishimo byinshi n’abafana bayo bari baje kuyakira ndetse babambika imidali babaha n’indabo mu rwego rwo kubashimira amateka bakoze.

Abakinnyi bahise burira imodoka nini yari yabateguriwe berekeza I Nyamirambo, bagenda bishimana n’abafana benshi cyane bari ku muhanda hirya no hino mu mugi wa Kigalli babategereje.

Uko Rayon Sports yakiriwe byishimiwe na buri wese yaba abakinnyi ndetse n’abatoza bayo ndetse basezeranya abafana gukomeza kwitwara neza.

Kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame yavuze ko ibyo we na bagenzi be bakoze ari ishema kuri Rayon Sports yose kandi biteguye gukomerezaho nibura bakagera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup.

Yagize ati "Turishimye, turashimira abafana muri batubaye hafi muri Mozambique n’aba hano mu rugo mwaraye ijoro mukaza kwishimana natwe. Ibi byose twabikoze ku bwanyu kandi ntibirangiye kuko intego ni ukuva mu matsinda tukajya muri 1/4 byanze bikunze."

Rayon Sports yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere mu Rwanda yerekeje mu matsinda ya CAF Confederations Cup nyuma yo gusezerera Costa do Sol iyitsinze ibitego 3-2 mu mikino yombi.








Amafoto:Ruhagoyacu+IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa