Kigali

Rayon Sports yakiriye umukinnyi ukomoka muri Mali wakiniye amakipe y’ibigugu muri Afurika arimo na AI Hilal [AMAFOTO]

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 28 July 2019 Yasuwe: 4825

Umunya Mali, Oumar Sidibe, wakinnye mu makipe akomeye arimo AS VITA Club,Djoliba no mu cyiciro cya kabiri muri Turkia yamaze yageze mu Rwanda gukinira Rayon Sports,mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 28 Nyakanga 2019.

Uyu munya Mali Oumar Sidibe, ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ahagana ku isaha ya saa saba z’urukerera.

Akigera i Kanombe yanze kugira byinshi atangariza abanyamakuru gusa avuga ko asanzwe azi Rayon Sports kuko yakinnyemo benewebo Moussa Kamara na Tidiane Kone.

Sidibe yakiniye amakipe atandukanye arimo Al Hilal yo muri Sudani izanakina na Rayon Sports mu majonjora ya CAF Champions League, AS Vita Club yo muri DR Congo, AS Real Bamako na Stade Malien zo muri Mali, Hatayspor yo mu cyiciro cya kabiri muri Turikiya na AC Djoliba y’iwabo muri Mali.

Sidibe yatanzwe ku rutonde rw’abakinnyi 27 ikipe ya Rayon Sports izifashisha mu mikino nyafurika ya CAF Champions League.

Undi rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Mali witwa Mohamed N’Diaye we biteganyijwe ko azagera mu Rwanda tariki 30 Nyakanga 2019.



Amafoto :Rwanda Magazine

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble messi

    mugereranyije afite nkimyaka ingahe?

    1 month ago

Inzindi nkuru

Umwe mu bagore Cristiano Ronaldo yashakaga cyane kugira ngo amwiture ineza...

Umugore witwa Paula Leca ufite abana babiri yamaze gutangaza ko ari umwe...
20 September 2019 Yasuwe: 3144 0

Amavubi yahawe agahimbazamusyi kadasanzwe kugira ngo asezerere Ethiopia...

Minisiteri ya Siporo n’umuco [MINISPOC] ireberera ikipe y’igihugu Amavubi...
20 September 2019 Yasuwe: 1832 0

Ikipe ya Rayon Sports yahaye amahirwe abana bafite impano yo guconga...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahamagariye abana bafite impano yo gukina...
19 September 2019 Yasuwe: 2990 0

Umutoza wa Rayon Sports yamaze kugera mu Rwanda hatangazwa igihe azerekerwa...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kubona umutoza mushya wo gusimbura...
19 September 2019 Yasuwe: 5772 1

FERWAFA yafashe umwanzuro ukomeye uzafasha cyane Amavubi

Ubuyobozi bwa FERWAFA bwamaze gufata umwanzuro w’uko guhera kuri uyu wa Kane...
19 September 2019 Yasuwe: 3986 0

Alexis Sanchez yahagaritse intambara ya Lukaku washakaga kurwana na mugenzi...

Rutahizamu Romelu Lukaku yarakajwe cyane no kuba ikipe ye nshya ya Inter...
19 September 2019 Yasuwe: 3187 0