skol
fortebet

Rayon Sports yahagaritse abatoza bayo mbere y’umukino wa APR FC

Yanditswe: Monday 11, Jun 2018

Sponsored Ad

Ibibazo byo muri Rayon Sports bikomeje gufata indi ntera, kuko ubuyobozi bw’iyi kipe bumaze guhagarika abatoza batatu kandi iri kwitegura umukino w’ishyiraniro uzayihuza na APR FC ku wa Gatanu Taliki ya 16 Kamena 2018.

Sponsored Ad

Mu nama irangiye mu kanya gashize yari iyobowe na perezida Muvunyi Paul,ubuyobozi bwa Rayon Sports bumaze kubwira abatoza bayo barimo Ivan Jacky Minnaert , Lomami Marcel na Jannot Witakenge ko bahagaritswe igihe kitazwi, kugira ngo hasuzumwe aho umwuka mubi uyirimo uri guturuka.

Nkuko amakuru Umuryango ukesha Rwanda Magazine abitangaza,aba batoza bahagaritswe ntibahawe amabaruwa abahagarika,ahubwo babwiwe ko bategereza indi myanzuro izafatwa nyuma nkuko umwe mu bari muri iyi nama yabitangarije iki kinyamakuru.

Yagize ati "Babwiwe ko bazira kutumvikana no kudatanga umusaruro. Bo bahise bataha hakomeza indi nama iri kuvugirwamo ibindi ahari biri bumenyekane nyuma."

Imyitozo yo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Kamena 2018 yayobowe na Nkunzingoma Ramazan usanzwe atoza abanyezamu ndetse na Corneille uherutse kugirwa umuyobozi wa Technique, nyuma y’uko abandi batoza bose bari bitabiriye inama yatumijwe na Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi.

Biravugwa ko ikipe ya Rayon Sports irasigara itozwa na Nkunzingoma Ramazan ndetse Hategekimana Corneille uherutse kugirwa umuyobozi wa Tekiniki,nubwo hari ibihuha bivuga ko ikipe ishobora guhabwa Mashami Vincent wigeze gutoza APR FC,ariko kuri ubu akaba ari umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Uretse aba batoza,ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahagaritse kapiteni w’iyi kipe Bakame bumuziza gukwirakwiza umwuka mubi mu ikipe ndetse n’ushinzwe ibikoresho uzwi nka Djemba Djemba,nabo bahagaritswe igihe kitazwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa