skol
fortebet

Rayon Sports yirukanye Ivan Minnaert kubera imyitwarire ye mibi

Yanditswe: Friday 20, Jul 2018

Sponsored Ad

Byarangiye ikipe ya Rayon Sports ifashe umwanzuro wo kwirukana Ivan Jacky Minnaert nyuma yo kunanirwa kwihanganira imyitwarire ye mibi.

Sponsored Ad

Mu ibaruwa yashyikirijwe Minaert kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nyakanga 2018, Rayon Sports yabwiye uyu wahoze ari umutoza wayo ko ubushyamirane bwe na Hategezimana Corneille umutoza wongerera ingufu abakinnyi ba Rayon Sports bwabaye nyuma y’umukino wahuje Rayon Sports na USM Alger bumuturutseho, ikipe itabwihanganira ikaba yahisemo kumusezerera.

Corneille na Minnaert bagikorana nk’abatoza

Nyuma y’umukino wa USM Alger,abatoza ba Rayon Sports banze ko Minnaert yinjira mu rwambariro kuko bamukekagaho ubugambanyi nyuma yo kumara iminsi ibiri ariwe utwara umuyobozi wa USM Alger wari i Kigali kandi nta muyobozi wa Rayon sports yari asanzwe akorera ubizibituma ashaka kurwana na Corneille watabawe na polisi n’abafana.

Iyi baruwa yasinyweho na Muvunyi Paul perezida w’ikipe ya Rayon Sports nyuma y’igihe yari amaze yihanganira amakosa y’uyu mugabo yazanye ngo asimbure Karekezi Olivier.

Muri iyi baruwa Rayon Sports yandikiye Minnaert yamubwiye ko itakomeza kwihanganira uruhurirane rw’amakosa adafite ishingiro akora kuko ateza ingaruka mbi ikipe bityo bahisemo gutandukana.

Rayon Sports yasabye Minnaert ko agomba gutanga ibikoresho byose by’ikipe abitse yari yarahawe ubwo yahabwaga akazi akabigeza ku munyabanga w’ikipe Itangishaka Bernard ndetse agahabwa amafaranga y’impozamarira bamugomba.

Ivan Minaert yagizwe umuyobozi wa siporo tariki ya 19 Kamena 2018 nyuma y’aho kuwa 11 Kamena 2018 ari bwo we,Lomami Marcel na Jeannot Witakenge bari bahagaritswe mu kazi ko gutoza Rayon Sports bitewe n’umwuka mubi waje mu bakinnyi ugatuma umusaruro uba mubi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa