skol
fortebet

Rayon Sports yamaze gusezerera Niyonzima Olivier Sefu na Manzi Thierry

Yanditswe: Monday 17, Jun 2019

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bumaze gushyira hanze amabaruwa yemeza ko bwamaze gutandukana n’abakinnyi babo bakomeye barimo Niyonzima Olivier uzwi nka Seif na Manzi Thierry,nyuma yo kurangiza amasezerano bagasaba kwigendera.

Sponsored Ad

Manzi Thierry wari Kapiteni na Niyonzima Olivier bari mu bakinnyi b’inkingi za mwamba muri Rayon Sports ndetse bayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka idatsinzwe na rimwe mu mikino 19 yikurikiranya.

Aba basore bari bakomeye cyane muri Rayon Sports ntibakiri abakinnyi bayo nkuko byemejwe mu mabaruwa yasinyweho na Visi perezida Muhirwa Freddy kuri uyu wa Mbere taliki ya 17 Kamena uyu mwaka.

Niyonzima Sefu na Manzi Thierry bagereye muri Rayon Sports rimwe aho Sefu yaje avuye mu Isonga FC,mu gihe Manzi Thierry yavuye mu ikipe ya Marines FC.

Aba basore bombi bafashije Rayon Sports gutwara ibikombe bya shampiyona 2 ndetse bayihesha igikombe cy’Amahoro kimwe mu myaka 4 yari bayimazemo.

Sefu niwe wakurikiye Ulimwengu na Sarpong mu batsindiye Rayon Sports ibitego byinshi uyu mwaka muri shampiyona aho yinjije ibigera kuri 7 nyuma yo guhindurirwa umwanya na Robertinho wamushyize mu basatira aho gukina yugarira.

Niyonzima Olivier Sefu ni umwe mu bakinnyi bazwiho kugira ishyaka mu kibuga ndetse yari mu bakinnyi Rayon Sports yagenderagaho kuva yayigeramo cyo kimwe na Manzi Thierry wari kapiteni wayo.Aba bakinnyi bombi bamaze kumenyera guhamagarwa mu Mavubi.

Mbere y’uko Sefu na Manzi bongera amasezerano muri 2017, bifujwe n’amakipe akomeye mu Rwanda arimo APR FC na Police FC gusa nta makuru turamenya y’aho bazerekeza.Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabashimiye ibyo bagejeje ku ikipe.





Sefu na Manzi ntibakiri abakinnyi ba Rayon Sports

Ibitekerezo

  • nibagende bazize umuregwe nibareke abana babarundi baze bigaragaze nabo bahabwe ako kantu ba sha, ntibabona ko urimwengu yirirwa atoragura inote kubibuga!! imvugo ya Manzi yatangaje benshi, ubuse iyaba ari nkakera rayon imara amezi 4 idahemba biba bimeze gute, noneho ba barayimanuye mucya 2. Sefu we yigize igufka ngo azasimbura muhajiri muri APR, nagende ntakibazo nareba nabi azisanga muri yamarushanwa y’imirenge Kagame cup nkuko byabaye kuru Mustafa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa