skol
fortebet

Rayon Sports yamaze gusezerera Tamboura

Yanditswe: Wednesday 20, Sep 2017

Sponsored Ad

Ikipe Ya Rayon Sports yamaze gusezerera umunya Mali Alhassane Tamboura yari yazanye kugira ngo ayifashe mu busatirizi bwayo bwari bumaze kubura Moussa Camara wari wamaze kwerekeza mu ikipe ya Ismailia yo mu Misiri.
Uyu musore utarashimwe na Olivier Karekezi kubera guhunga izamu aho kuritaha,yamaze kubwirwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe ko atakiri mu mishanga yabwo nyuma yo kugura umusore Ismaila Diarra waje aturutse mu ikipe ya Darling Club Motema Pembe yo muri Congo Kinshasa.
Alhassane Tamboura (...)

Alhassane Tamboura yamaze kwerekeza iwabo muri Mali ndetse nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza yamaze kurira indege.

Uyu musore ukiri muto ntiyahiriwe muri iyi kipe cyane ko mu mikino yo kwitegura shampiyona itaha Rayon Sports yakoze,yagaragaje urwego rwo hasi ndetse Karekezi asaba abayobozi ba Rayon Sports ko bashaka undi mwataka utanga icyizere ari nayo mpamvu itumye yerekwa umuryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa