skol
fortebet

Rayon Sports yamaze gusinyisha Kakule Mugheni Fabrice wari kapiteni wa Kiyovu Sports

Yanditswe: Friday 05, Oct 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha imbanzirizamasezerano umukinnyi Mugheni Kakule Kasereka Fabrice wahoze ayikinira ayifasha no kwegukana igikombe cya shampiyona ubwo yatozwaga na Masudi Djuma.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi ukina hagati,yasinyiye Rayon Sports imbanzirizamasezerano y’imyaka ibiri izahabwa agaciro ari uko yabonye urwandiko rumurekura ruvuye muri Kiyovu Sports.

Fabrice yafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona 2017

Kiyovu Sports yavuze ko Mugheni akiri umukinnyi wayo ndetse abafitiye amasezerano y’umwaka aho yifuza ko ikipe imwifuza yabanza kubegera bakavugana.

Mugheni yabwiye Rayon Sports ko igomba guha Kiyovu Sports miliyoni 7 z’amafaranga y’U Rwanda nawe agahabwa miliyoni 3 kugira ngo bamurekure.

Umubano wa Kiyovu na kapiteni wayo Kakule wajemo rushorera ubwo uyu mukinnyi yayishinjaga kwanga kumurekura ngo yerekeze muri Simba SC ndetse mu minsi ishize yanze kugaruka mu myitozo ahubwo agaragara ku kibuga yambaye umwambaro wa Rayon Sports abafana ba Kiyovu Sports bafata nk’umwanzi ukomeye.

Mugheni yavuze ko yavuze ko nta kipe afite kuko Kiyovu Sports, yari abereye kapiteni imaze amezi ane itamuhemba kandi itegeko rya 14 rya FIFA, rigenga kugura no kugurisha abakinnyi mu ngingo yaryo ya mbere, ryemerera umukinnyi umaze amezi abiri adahembwa kwigira mu ikipe ashaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa