Rayon Sports yamaze gusinyisha Mukunzi Yannick wakiniraga APR FC
Yanditswe: Thursday 31, Aug 2017
Umukinnyi wakinaga hagati mu ikipe ya APR fc Mukunzi Yannick amaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 ndetse ahabwa amafaranga angana na miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda, nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza.
Uyu musore ni umwe mu beza ikipe ya APR FC yagenderagaho ndetse akaba yarazamukiye mu ishuli ry’umupira w’amaguru rya APR FC aho yanitabazwaga mu ikipe y’igihugu ndetse ari umukinnyi uhoraho.
Uyu musore w’imyaka 22 bivugwa ko yafashe umwanzuro wo kwerekeza mu (...)
Umukinnyi wakinaga hagati mu ikipe ya APR fc Mukunzi Yannick amaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 ndetse ahabwa amafaranga angana na miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda, nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza.
Uyu musore ni umwe mu beza ikipe ya APR FC yagenderagaho ndetse akaba yarazamukiye mu ishuli ry’umupira w’amaguru rya APR FC aho yanitabazwaga mu ikipe y’igihugu ndetse ari umukinnyi uhoraho.
Uyu musore w’imyaka 22 bivugwa ko yafashe umwanzuro wo kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports kuko atishimiye kuba iyi kipe yaranze kumuha amasezerano ndetse yabasabye ko bamuha amafaranga yo kugira ngo asinye amasezerano (Recrutements) abayobozi ntibamwumva.
Uyu musore yiyongereye kuri Rutanga Eric uherutse gusinyira iyi kipe mu minsi ishize aho nawe yaje asanga Rwatubyaye Abdul na Rwigema Yves bahageze umwaka ushize
Ibitekerezo
ooooo!!Rayon!!!ntureba!!abareyo mweseeeeee umuyobozi dushaka ujyanye nigihe nindeee?????twese duti:Ni Gacinya ntawundi ntawundi::hhhhhh!!
Mbega Rayon weeeeeeee ukoze ibyo umugabo akwiye gukora kabsa. muri make utanze ikosora
Nagende turihagije.
Nimujya muvuga rayon mujye mutangira muvuga ko ari yo kipe yonyine idakoresha amafaranga ya Leta, nyamara igatsinda izo Leta ishyiramo akayabo, ikazitwara n’abakinnyi.Gacinya ni umuyobozi mwiza yatumye umupira wo mu Rwanda uryoha. Amakipe arayareshyeshya