skol
fortebet

Rayon Sports yamaze kumvikana na rutahizamu Jules Ulimwengu ufite ibitego byinshi muri shampiyona

Yanditswe: Wednesday 30, Jan 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana na rutahizamu ufite ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda Jules Ulimwengu ndetse namara gusoza amarushanwa y’igikombe cy’afurika cy’abatarengeje imyaka 20 yerekejemo we na bagenzi be b’Abarundi azahita asinya amasezerano y’imyaka 2.

Sponsored Ad

Rayon Sports yemeye gutanga Miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda yasabwaga na Sunrise FC kugira ngo irekure uyu rutahizamu ufite ubuhanga budasanzwe wari ubafitiye amasezerano.

Jules Ulimwengu uyoboye ba rutahizamu mu gutsinda ibitego byinshi (10) mu mikino ibanza ya shampiyona, azasinya amasezerano y’imyaka 2 nyuma yo kwemererwa guhabwa Miliyoni 3 ku giti cye.

Jules Ulimwengu yaje mu ikipe ya Sunrise FC aturutse muri LLB y’iwabo mu Burundi,yemeza benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda ndetse n’abayobozi ba Rayon Sports bahisemo kumwibikaho.

Jules Ulimwengu yafashije Sunrise FC kwitwara neza nubwo ihorana ubukene,bituma benshi bemeza ko aramutse ageze mu ikipe ikomeye ashobora kwitwara neza kurushaho.


Ulimwengu yamaze kuba umukinnyi wa Rayon Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa