skol
fortebet

Rayon Sports yamaze kubona abatoza bashya

Yanditswe: Tuesday 18, Jul 2017

Sponsored Ad

Mu masaha y’igicamunsi yo ku munsi w’ejo taliki ya 16 Nyakanga nibwo byakomeje guhwihwiswa ko Karekezi Olivier,Ndikumana Hamad na Nkunzingoma Ramadhan bamaze kwemeranya na Rayon Sports kuzayitoza mu mwaka w’imikino utaha aho benshi banze kubyemera ariko magingo aya ntabwo bikiri ibihuha kuko na bamwe mu bayobozi b’iyi kipe bamaze kubyemeza.
Nyuma yo kwegura k’umutoza Masudi Irambona Djuma nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize iyi kipe yari imaze iminsi idafite umutoza none (...)

Sponsored Ad

Mu masaha y’igicamunsi yo ku munsi w’ejo taliki ya 16 Nyakanga nibwo byakomeje guhwihwiswa ko Karekezi Olivier,Ndikumana Hamad na Nkunzingoma Ramadhan bamaze kwemeranya na Rayon Sports kuzayitoza mu mwaka w’imikino utaha aho benshi banze kubyemera ariko magingo aya ntabwo bikiri ibihuha kuko na bamwe mu bayobozi b’iyi kipe bamaze kubyemeza.

Nyuma yo kwegura k’umutoza Masudi Irambona Djuma nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize iyi kipe yari imaze iminsi idafite umutoza none birangiye aba bagabo bafashe ikipe ya Rayon Sports nkuko amakuru dukesha Ruhagoyacu abyemeza.

Karekezi Olivier ni we mutoza mukuru aho yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko niba bashaka ko bakorana bagomba kuganira n’aba bagabo 2 birakorwa none birangiye basinye.

Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports waganiriye n’ikinyamakuru Ruhagoyacu utashatse ko amazina ye avugwa yemeje aya makuru.

Yagize ati “kumvikana na Karekezi byamaze kurangira, ndetse n’abatoza bamwungiriza byarangiye kuri uyu wa mbere. Kimwe mu byo Karekezi yasabye gikomeye kugira ngo yemere kuza gutoza Rayon Sports harimo ko Katauti na Nkunzingoma Ramadhan bagomba kuba mu batoza bamwungirije, kandi ibyo byamaze gukorwa ."

Karekezi Olivier ufite impamyabumenyi yo ku rwego rwa mbere ya UEFA yatozaga muri Swede aho yaganiriye na abayobozi ba Rayon Sports birangira bumvikanye ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Andi makuru Umuryango ukesha Ruhago yacu ni uko uyu mutoza ngo yaba yemerewe umushahara wa miliyoni 1 n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda gusa akazajya ahabwa agahimbazamusyi gatubutse kugira ngo intsinzi iboneke.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwanze gutangaza byeruye aya makuru aho bwavuze ko buzatangaza umutoza mushya kuwa gatatu w’iki cyumweru kugira ngo azatangire imyitozo mu cyumweru gitaha.

Uretse aba batoza andi makuru aravuga ko iyi kipe yamaze kongerera amasezerano y’imyaka 3 umukinnyi Nzayisenga Jean d’Amour aho yahawe miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibitekerezo

  • Nibaze bateze umupira wacu imbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa