skol
fortebet

Rayon Sports yemeye kugurisha Jules Ulimwengu mu ikipe yo mu Bushinwa

Yanditswe: Tuesday 22, Oct 2019

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwemeye kugurisha rutahizamu wabo w’umuhanga Jules Ulimwengu mu ikipe yo mu Bushinwa itaramenyekana kugeza ubu.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,Rayon Sports yemeye akayabo k’ibihumbi 50 by’amadolari ya US yahawe n’iyi kipe itaramenyekana kugira ngo yemere kurekura Ulimwengu wagaragaje ubuhanga budasanzwe mu mwaka w’imikino ushize.

Ulimwengu wakiniye Rayon Sports mu gice cya kabiri cya shampiyona ishize,yayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse arangiza akoze agahigo ko gutsinda ibitego 20 muri shampiyona imwe katari karakozwe n’undi uwo ariwe wese.

Ulimwengu agiye kuva muri Rayon Sports atayikiniye umukino n’umwe muri shampiyona y’uyu mwaka,kuko yagonzwe n’ikibazo cy’ibyangombwa.

Amakuru aravuga ko Ulimwengu yambutse umupaka mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri yerekeza i Bujumbura aho azava yerekeza mu Bushinwa gusinya amasezerano.

Ulimwengu na bagenzi be batandukanye bavuye mu Burundi bafite amarangamuntu y’u Rwanda babonye mu buryo budakurikije amategeko,bahamagajwe na Rwanda Immigration barayamburwa ndetse babategeka gukina nk’abanyamahanga gusa birangiye avuye mu Rwanda.

Muri uyu mwaka w’imikino, Rayon Sports igiye gucungira kuri ba rutahizamu barimo Bizimana Yannick,Micheal Sarpong na Irakoze Saidi.

Ibitekerezo

  • Tumwifurije guhirwa aho agiye. umwaka ushize yaradushimishije cyane.Aho kugirango yicare adakina kubera Ibyangombwa ,Rayon nimuryemo make igure undi utyaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa