skol
fortebet

Rayon Sports yamaze kuvuza Rwatubyaye wari umaze igihe afite imvune

Yanditswe: Wednesday 25, Oct 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kuvuza myugariro wayo Rwatubyaye Abdul wari umaze igihe afite imvune mu ivi ikomeye yakuye mu mukino Rayon Sports yatsinzemo Bugesera igitego 1-0 mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka.
Uyu musore yatinze kuvuzwa kubera ko yategereje ko yabona amahirwe yo kuvuzwa na FERWAFA binyuriye ku bufatanye ifitanye na Federation yo muri Maroc,ariko biza kurangira byanze kubera ko abakinnyi 4 bavuzwa buri mwaka bari baruzuye. Rwatubyaye byamusabaga gutegereza umwaka utaha ariko (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kuvuza myugariro wayo Rwatubyaye Abdul wari umaze igihe afite imvune mu ivi ikomeye yakuye mu mukino Rayon Sports yatsinzemo Bugesera igitego 1-0 mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka.

Uyu musore yatinze kuvuzwa kubera ko yategereje ko yabona amahirwe yo kuvuzwa na FERWAFA binyuriye ku bufatanye ifitanye na Federation yo muri Maroc,ariko biza kurangira byanze kubera ko abakinnyi 4 bavuzwa buri mwaka bari baruzuye. Rwatubyaye byamusabaga gutegereza umwaka utaha ariko Rayon Sports yafashe umwanzuro wo kuvuza uyu myugariro wayo ku munsi w’ejo taliki ya 24 Ukwakira 2017.

Uyu musore yagize ikibazo mu ivi, aho imwe mu mitsi ihuza amagufwa (ligament croisé) yacitse.Abaganga bavuze ko ashobora kumara amezi hagati y’atandatu n’icyenda adakina nubwo Rayon Sports yari imukeneye mu mikino nyafurika.

Amwe mu makuru agera ku Umuryango aravuga ko kubagisha uyu musore byatwaye Rayon Sports miliyoni zigera muri 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa