Kigali

Rayon Sports yamaze kwisubiza Micheal Sarpong wavugwaga muri Orlando Pirates

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 July 2019 Yasuwe: 8748

Ikipe ya Rayon Sports yanze gukomeza gutegereza ibisubizo bya Orlando Pirates niko guhitamo kugarura rutahizamu wayo Micheal Sarpong wagiye kuyikoreramo igeragezwa,ntihite yemeza niba izamugura.

Micheal Sarpong watsinze ibitego 16 muri shampiyona ishize,yavugwaga mu ikipe ya Orlando Pirates mu gihugu cya Afurika y’Epfo ariko iyi kipe nyuma yo kumukoresha igeragezwa ntiyigeze itangaza niba izamugura ariyo mpamvu Rayon Sports yari yayihaye igihe ntarengwa cyo kuri uyu wa Gatanu saa sita cyaje kurangira ikamwisubiza.

Sarpong wakunzwe na benshi mu mwaka w’imikino ushize kubera ubuhanga bwe bwo gutaha izamu,yongerewe ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports izakoresha mu mikino ya CAF Champions League nyuma yo kubona ko nta gahunda Orlando Pirates ifite yo kumugura.

Rayon Sports yari yiteze ko Orlando Pirates izagura uyu rutahizamu ibihumbi 150 by’amadorali,ariko byarangiye itayatanze ariyo mpamvu yahisemo kwisubiza uyu musore ukiyifitiye amasezerano.

Kuri uyu wa Gatanu,Perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate yabwiye Radio Rwanda ko uretse Sarpong hari undi rutahizamu w’umunya Ghana bazanye mu igeragezwa ndetse bari kuvugana na Nyandwi Sadam kugira ngo yongere amasezerano.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Jjhg

    Nimutubarize ’numutoza uko bimeze

    1 month ago
  • chat_bubble

    Wawo twamwisubijekoko imana ishimwe kbx kuyitanga I lose

    1 month ago

Inzindi nkuru

Rayon Sports yahinduye gahunda y’urugendo rwayo rwo kwerekeza muri...

Rayon Sports yigije imbere gahunda yayo yo kwerekeza muri Sudani gukina na...
21 August 2019 Yasuwe: 2387 0

Pulisic yanze kwerekeza mu ikipe ya Manchester United kubera impamvu...

Rutahizamu wa Chelsea Christian Pulisic yanze kujya mu ikipe ya Manchester...
21 August 2019 Yasuwe: 2773 0

Cristiano Ronaldo yatunguye benshi kubera amarenga yaciye y’igihe...

Rutahizamu wa Juventus,Cristiamo Ronaldo,yatangarije kuri televiziyo ya...
21 August 2019 Yasuwe: 3101 0

Mashami Vincent yahawe amasezerano y’amezi 3 anahabwa inshingano 3...

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent,uherutse kongererwa...
21 August 2019 Yasuwe: 1401 0

Umutoza Solskjaer yemeje umukinnyi ugomba kujya atera penaliti za...

Nyuma y’aho Paul Pogba ahushije penaliti ku mukino wabahuje na Wolves...
21 August 2019 Yasuwe: 2971 0

Robertinho yavuze ibibazo 2 by’ingutu byatumye asezera mu ikipe ya Rayon...

Umutoza Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho wamaze...
21 August 2019 Yasuwe: 5188 1