skol
fortebet

Rayon Sports yananiwe gusubiramo amateka yakoreye kuri Al Hilal mu myaka 25 ishize

Yanditswe: Sunday 11, Aug 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports inaniwe kwibikira impamba izayikura muri Sudani yemye kuko yanganyije igitego 1-1 na Al Hilal mu mukino ubanza w’ijonjora ryibanze rya CAF Champions League wabereye I Kigali.

Sponsored Ad

Rayon Sports yatangiye umukino neza irusha Al Hilal,yananiwe guha ibyishimo abakunzi bayo bari baje kuri stade ya Kigali ku bwinshi inganya igitego 1-1.

Rayon Sports yari izi neza ko ikeneye ibitego byinshi kugira ngo yibikire impamba izayikura muri Sudani mu mukino wo kwishyura,yatangiye isatira cyane byatumye ku munota wa 13 ibona uburyo bukomeye ubwo umukinnyi Mugheni Fabrice yateraga ishoti rikomeye mu izamu rya Al Hilal,umunyezamu Yonis Atlayed Al Hassan awushyira muri koloneri.

Rayon Sports yakomeje gusatira ibifashijwemo na rutahizamu Micheal Sarpong wari uhagaze neza muri uyu mukino gusa umupira mwiza yahawe ku munota wa 15 ari wenyine ntiyabashije kuwushyira mu rushundura nubwo yari yaraririye.

Ku munota wa 19 Sarpong yafunguye amazamu ku mupira yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ukubita umutambiko umunyezamu wa Al Hilal ntiyabasha kuwukuramo.

Ii gitego cyatutse ku mupira watewe neza na Iradukunda Eric awuha Ciza Hussein nawe awuhereza Iranzi Jean Claude washatse gutera ishoti rikomeye umukinnyi wa Al Hilal aramwitambika,usanga Sarpong atera adahagaritse.

Ibyishimo by’abafana ba Rayon Sports ntibyatinze kuko ku munota wa 26 ubwugarizi bwa Rayon Sports bwarangaye cyane,rutahizamu Nazar Hamid Nassir acenga Habimana Hussei ahita aroba umunyezamu Kimenyi Yves.

Al Hilal yagombaga kuba yarangije igice cya mbere iyoboye umukino kuko ku munota wa 42 yabonye uburyo bwiza ubwo Waleed Hamid yateraga umutwe mu izamu rya Rayon Sports,Kimenyi Yves agarurira umupira ku murongo,Rutanga awutera hanze.

Nk’ibisanzwe ku makipe y’Abarabu,igice cya kabiri akina yugarira cyane ndetse uyu munsi niko yabigenje igerageza kuzibira rutahizamu Sarpong wari wabagoye cyane.

Umutoza Robertinho wari utoje Rayon Sports muri uyu mwaka,yinjije mu kibuga Mugisha Gilbert ku munota wa 53 asimbuye Ciza Hussein kugira ngo yongere imbaraga mu busatirizi ariko uku gusimbuza ntacyo kwamumariye.

Rayon Sports yakinaga ubona nta gitutu iriho nta buryo bukomeye yabonye mu gice cya kabiri bitewe ahanini no kutigaragaza kwa Jules Ulimwengu ndetse n’imbaraga nke z’abakinnyi bo hagati.

Al Hilal yacungiraga kuri contre attack yabonye amahirwe akomeye ku munota wa 72 ubwo ba rutahizamu ba Al Hilal bazamukanye umupira bacenga Hussein,rutahizamu Walaa Eldin ateye mu izamu,Nshimiyimana Imran awukubita igituza ujya muri koloneri.

Ulimwengu utagaragaye muri uyu mukino yabonye uburyo bwiza imbere y’izamu ku munota wa 94 w’umukino,atera ishoti myugariro wa Al Hilal awukuramo n’akaboko ujya muri koloneri.

Rayon Sports yananiwe gusubiramo amateka yakoze kuwa 06 Werurwe 1994 ubwo yanyagiraga Al Hilal ibitego 4-1,izerekeza muri Sudani mu byumweru 2 biri imbere isabwa gutsinda cyangwa kunganya ibitego 2-2 cyangwa birengaho kugira ngo ikomeze.


Sarpong yitwaye neza imbere ya Al Hilal

Ibitekerezo

  • Tuzayitsindira iwayo kuko nabonye ubwigarizi bwacu buyoboyer na Rugwiro buhagaze nezaaaaa. hahahahahahaahahahahahaahahaahaahahahahahahah,courage pe

    ikipe zatweretse umukino mwiza, rayo kugirango ikomeze birayisaba kuzakinisha abakinyi 3 muri defance kuko abarimo uyumunsi ntibaramenyerana.

    ikipe zatweretse umukino mwiza, rayo kugirango ikomeze birayisaba kuzakinisha abakinyi 3 muri defance kuko abarimo uyumunsi ntibaramenyerana.

    ariko mana we kuki muduka amateka kurusha ibirimbere nonese abakinnyi bakinye iyo match 1994 nibo bakinye? niho se bakiniye? abatoza nibabandi? muzamure imyunvire amazi siyayandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa