skol
fortebet

Rayon Sports yandikiye ibaruwa Ferwafa iyisaba guhabwa igikombe cya Shampiyona ku mukino bafitanye na mukeba wayo APR FC(AMAFOTO+IBARUWA)

Yanditswe: Wednesday 24, May 2017

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Rayon Sports FC yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) isaba ko igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere yamaze gutwara yazagishyikirizwa ku mukino ifitanye na APR FC (ku cyumweru, taliki ya 28 Gicurasi. Iyi baruwa yasinyweho na Perezida wa Rayon Sports FC, Gacinya Chance Denys irasaba FERWAFA ko umukino w’umunsi wa 29, uteganijwe mu mpera z’iki cyumweru kuri stade Amahoro i Remera, aho Rayon Sports FC izakira APR FC, aribwo iyi kipe (Rayon Sports FC) (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports FC yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) isaba ko igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere yamaze gutwara yazagishyikirizwa ku mukino ifitanye na APR FC (ku cyumweru, taliki ya 28 Gicurasi.

Iyi baruwa yasinyweho na Perezida wa Rayon Sports FC, Gacinya Chance Denys irasaba FERWAFA ko umukino w’umunsi wa 29, uteganijwe mu mpera z’iki cyumweru kuri stade Amahoro i Remera, aho Rayon Sports FC izakira APR FC, aribwo iyi kipe (Rayon Sports FC) yazahabwa igikombe yatwaye, ndetse bahita banamenyesha FERWAFA gahunda zose ziteganijwe.

Izi gahunda zirimo umutambagiro uzatangira saa sita z’amanywa, ukazakurikirwa n’umukino ndetse n’ibizaba nyuma y’umukino harimo guhabwa igikombe cya shampiyona (2016-2017) Rayon Sports yamaze gutwara nubwo hagisigaye imikino ibiri ya shampiyona.

Ibi byose byamenyeshejwe umuterankunga wa shampiyona (AZAM), Police y’igihugu, umuterankunga wa Rayon Sports FC (SKOL), n’umuryango wa Rayon Sports, nkuko bigaragara kuri iyi baruwa.

Twifuje kuvugisha FERWAFA, umuvugizi wayo Ruboneza Prosper, avuga ko ari mu nama yo kwiga kuri iki kibazo cy’igihe igikombe kizatangirwa, ariko avuga ko yinjiye mu nama atarabona iyo baruwa ya Rayon Sports FC.

Ibitekerezo

  • Mubinoze neza tuzahacane umucyo

    Andika Igitekerezo Hano aperi iraturwanya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa