Kigali

Rayon Sports yanyagiye Kirehe FC mu mukino wayoroheye cyane

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 January 2019 Yasuwe: 2818

Rayon Sports yatsinze Kirehe FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo kuri iki Cyumweru.

Rayon Sports yari imbere y’abafana bayo,yakoze ibyo yasabwaga itsinda Kirehe FC nk’iyitera mpaga ibitego 3-0,bituma ifata umwanya wa 2 wa shampiyona by’agateganyo imbere ya Mukura VS ifite imikino 4 y’ibirarane.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 44 ku gitego cyatsinzwe na Bimenyimana Bonfils Caleb kuri penaliti yamukoreweho mu rubuga rw’amahina rwa Kirehe FC.

Rayon Sports yagarutse mu gice cya kabiri yariye karungu,ihita ishyiramo igitego cya kabiri cyatsinzwe na kapiteni wayo Manzi Thierry.

Rayon Sports yakomeje gusatira Kirehe FC ndetse rutahizamu Sarpong agenda ahusha uburyo bwabazwe gusa yaje kwikosora ku munota wa 79 ubwo yashyiragamo igitego cya 3 ku mupira mwiza yahawe na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Ubufatanye bwa Bimenyimana Caleb na Sarpong Micheal bukomeje gutanga umusaruro ukomeye,kuko bombi bafite ibitego 7 muri shampiyona.

Rayon Sports yakinnye uyu mukino iafite umukinnyi Niyonzima Olivier Sefu uri mu bahagaze neza muri uyu mwaka w’imikino,yashimangiye ko yagarutse mu bihe byiza kuko yaherukaga gutsindira Musanze FC ibitego 2-1 ku kibuga cyayo.

Undi mukino wahuzaga Bugesera FC na Musanze FC warangiye amakipe yombi anganya 2-2. Ibitego bya Musanze FC byatsinzwe na Frank Barirengako na Mugenzi Bienvenu (witsinze) naho Bugesera yo itsindirwa na Rucogoza Djihad na Ruberwa Emmanuel bavanye mu Intare FC.

Rayon Sports ihise ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 28,mu gihe Kirehe iri ku mwanya wa 14 n’amanota 11.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Zlatan Ibrahimovic yafatiwe ibihano kubera ubugome yakoreye...

Rutahizamu wa Los Angeles Galaxy,Zlatan Ibrahimovic yafatiwe ibihano byo...
19 May 2019 Yasuwe: 2008 0

Manchester City yakoze amateka yo gutwara ibikombe byose bikinirwa mu...

Ikipe ya Manchester City yanyagiye Watford ibitego 6-0 ku mukino wa nyuma...
18 May 2019 Yasuwe: 2455 0

Muhanga FC y’abakinnyi 10 yatsinze APR FC ituma icyizere cyayo cyo gutwara...

Ikipe ya AS Muhanga itunguye benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda,kuko...
18 May 2019 Yasuwe: 6074 2

Manchester United yatangiye gushaka umuzamu usimbura David de Gea wanze...

Ikipe ya Manchester United yananiwe kongerera amasezerano umunyezamu David...
18 May 2019 Yasuwe: 1873 0

Rwatubyaye yatijwe mu cyiciro cya kabiri n’ikipe ye nshya ya Colorado...

Myugariro Rwatubyaye Abdul w’imyaka 22 wari umaze iminsi mike yerekeje mu...
18 May 2019 Yasuwe: 2487 1

Rayon Sports yanyagiye Musanze FC irushaho gushimangira intambwe iyiganisha...

Rayon Sports yongeye gushimangira ko ititeguye kurekura igikombe ngo...
17 May 2019 Yasuwe: 4605 1