Kigali

Rayon Sports yanyagiye Mukura VS mu mukino Ulimwengu yongeye kugaragaza ko ari rutahizamu ukomeye

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 February 2019 Yasuwe: 5328

Ikipe ya Rayon Sports itumye abakinnyi ba Mukura VS barya nabi imishahara y’amezi 4 bari baberewemo n’ubuyobozi bwabo baheruka guhembwa,kuko yabatsinze ibitego 3-0 mu mukino wayoroheye cyane.

Rayon Sports yihoreye kuri Mukura VS yayisanze I Kigali ikayitsinda ibitego 2-1,kuko yayisanze I Huye imbere y’abafana bayo,iyikubita ibitego 3-0.

Rayon Sports ntiyatinze kwinjira mu mukino kuko ku munota wa 14 w’umukino,yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Niyonzima Olivier Seif ku mupira wari uturutse kuri koloneri yatewe na Rutanga Eric.

Rayon Sports yari yagaruye umukinnyi Donkor Prosper mu kibuga hagati afatanya na Mugheni na Sefu,baniga bikomeye abakinnyi bo hagati ba Mukura bari bayobowe na Gael Duhayindavyi wahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza wa Mukura VS muri Mutarama mbere y’umukino.

Kubera ko hagati ha Mukura VS hatakoraga,Rayon Sports yoroherwaga bikomeye no kugeza imbere imipira,byatumye Micheal Sarpong na Jules Ulimwengu babona amahirwe menshi yo kubona ibitego.

Ku munota wa 28 w’umukino,Rutanga Eric yateye umupira imbere usanga Micheal Sarpong wari uhagaze hagati ya Iragire Saidi na Nshimirimana David,arawufunga neza,acenga uyu Saidi atera mu izamu,igitego cya kabiri cya Rayon Sports kiba kirabonetse.

Rayon Sports yari yariye karungu ndetse iri kurusha Mukura VS bikomeye,yarangije igice cya mbere iyoboye n’ibitego 3-0.

Mu gice cya kabiri nabwo Rayon Sports yari hejuru ya mukura VS muri byose cyane ko yakinaga isatira cyane mu gihe Mukura VS yo yakinaga isa n’ifite umunaniro.

Mukura VS yari irangaye cyane,yatsinzwe igitego cya 3 ku munota wa 66 w’umukino gitsinzwe na Jules Ulimwengu wari wayizonze cyane nyuma y’ishoti rikomeye Michael Sarpong yateye, umunyezamu Wironja wa Mukura awukuramo, Jules Ulimwengu ahita asongamo.

Ntawamenya impamvu yatumye abakinnyi ba Mukura VS basubira inyuma bikomeye,ariko bamwe bahwihwishije ko bishoboka ko umushahara w’amezi 4 bari baherutse guhabwa wabigizemo uruhare rukomeye.

Ni ubwa mbere Mukura VS yinjijwe ibitego 3-0 ntibone igitego na kimwe,byatumye benshi batangira gushidikanya ku rugendo rwayo rwa shampiyona cyane ko yarangije imikino y’igice kibanza cya shampiyona ihabwa amahirwe yo kuba yakwegukana igikombe.

Uyu ni umukino wa 2 Mukura VS itsinzwe nyuma yo gutsindwa na Polii ibitego 3-2,bitumye itakaza umwanya wa 2 wifatirwa na Rayon Sports banganya amanota 37,bagatandukanywa n’ibitego kuko Rayon Sports izigamye 17 mu gihe Mukura ifite 9.APR FC iyoboye shampiyona n’amanota 41.

Jules Ulimwengu uri mu bihe bye,ayoboye ba rutahizamu muri shampiyona n’ibitego 11,ararusha Juma wa Kiyovu ufite 10,mu gihe Sarpong ari uwa 3 n’ibitego 8.

Uko imikino yabaye uyu munsi yarangiye

Etincelles 3-2 Bugesera
Muhanga 5-2 Amagaju
Mukura 0-3 Rayon
Espoir 0-0 Police


Rayon Sports yaruhije bigaragara ikipe ya Mukura VS yagize umunsi mubi cyane

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagabiye inka ebyiri umukinnyi Irambona Eric...

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwagabiye inka 2 umuryango mushya wa...
24 March 2019 Yasuwe: 1844 0

Wayne Rooney yasohokanye ku mazi umugore we byavugwaga ko benda gutandukana...

Umukinnyi Wayne Rooney wahoze akinira amakipe akomeye nka Manchester United...
24 March 2019 Yasuwe: 2171 0

Cristiano Ronaldo yongeye kugaragariza mu ruhame ko yanga ikipe ya Real...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus yongeye kugaragaza...
24 March 2019 Yasuwe: 4009 0

Amavubi yanyagiriwe muri Cote d’Ivoire yitwa insina ngufi muri...

Amavubi yasoje imikino yo mu itsinda H mu gushaka itike yo kwerekeza mu...
23 March 2019 Yasuwe: 4495 4

Irambona Eric yakoze ubukwe bw’igitangaza bwitabiriwe n’uwahoze ari umutoza...

Myugariro wa Rayon Sports,Irambona Eric yakoze ubukwe bw’igitangaza we...
23 March 2019 Yasuwe: 5946 0

Eden Hazard yemeye akayabo yahawe na Real Madrid kugira ngo...

Rutahizamu w’ikipe ya Chelsea FC,Eden Hazard biravugwa ko yamaze kwemera...
23 March 2019 Yasuwe: 3872 0