skol
fortebet

Rayon Sports yasabye ko umukino wo kwishyura na Al Hilal washyirwa mu kindi gihugu kubera umutekano

Yanditswe: Tuesday 13, Aug 2019

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Rayon Sports butewe impungenge n’umutekano wo muri Sudani ariyo mpamvu bwafashe umwanzuro wo kwandikira CAF bubifashijwemo na FERWAFA basaba ko umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederations Cup bazahura na Al Hilal wazabera mu kindi gihugu.

Sponsored Ad

Rayon Sports yanganyije igitego 1-1 na Al Hilal mu mukino ubanza uherutse kubera I Kigali gusa ikibazo cy’umutekano muke uri muri Sudani cyatumye yandikira FERWAFA iyisaba ko nk’urwego rubahagarariye yakwandikira CAF iyisaba ko bakwimurira uyu mukino mu kindi gihugu nkuko umuvugizi wa Rayon Sports,Nkurunziza Jean Paul yabitangarije Radio Flash.

Yagize ati “Nyuma yo gukina umukino ubanza tukanganya igitego 1-1 na Al Hilal I Kigali,ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaricayetwiga ku kibazo kiri mu ikipe cyane cyane ku mutekano w’ikipe n’abakinnyi bacu.Twabajije FERWAFA mu magambo tuti “ko mudukuriye mubona muri Sudani bihagaze bite?,batubwira ko ari uburenganzira bwacu kubisaba.Twafashe umwanzuro wo kwandikira FERWAFA kuko twe ntitwakwandikira CAF,tuyisaba ko yatubariza muri CAF,ikerekana impungenge z’umunyamuryango wabo.Mu kanya gato turashyikiriza urwandiko rwacu FERWAFA tuyimenyesha ko dufite impungenge zo kujya muri Sudani kubera umutekano muke nayo izabimenyeshe CAF.

Mu minsi ishize ikipe ya Gor Mahia yanze kujya muri Sudani gukina umukino wa gicuti na Al Hilal kubera impamvu y’umutekano utameze neza muri iki gihugu ariyo mpamvu na Rayon Sports ifite impungenge.

Nkurunziza yavuze ko igihugu cyakwimurirwamo umutekano ari CAF yagitangaza cyane ko ngo ibihugu byo hafi bihagaze neza ari Kenya na Ethiopia.

Ikipe ya Al Hilal nayo ntiyiteguriye umukino wa Rayon Sports muri Sudani kuko yagiye muri Tunisia ariyo mpamvu Rayon Sports yizeye ko CAF izafata umwanzuro ukwiriye imaze gukora iperereza.

Ibitekerezo

  • ibyo nibyuyunvira byanyu match 100% izabera khartoum

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa