Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na kompanyi ya RITCO
Yanditswe: Tuesday 01, Oct 2019
Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’umwaka umwe y’imikoranire na kompanyi itwara abagenzi ya RITCO aho abafana bayo bazajya bagura amatike yo kugenda mu modoka z’iyi kompanyi bakoresheje amakarita ya Mk Card bazaba bateye inkunga ikipe yabo.
Aya masezerano y’ubufatanye yasinywe kuri uyu wa kabiri taliki ya 01 Ukwakira 2019, asinyirwa ku cyicaro cya RITCO giherereye I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.
Perezida Munyakazi Sadate yasabye abakunzi ba Rayon Sports kugendana na RITCO mu ngendo zose bakora mu Rwanda kuko uzagura itike y’urugendo akoresheje MK Card azaba ateye inkunga ikipe ye. Ku kiguzi cy’itike hari amafaranga azajya ahita ajya kuri konti ya Rayon Sports
Uyu mufatanyabikorwa yiyongereye ku bandi bakomeje gusinya ubutitsa kugira ngo bakorane na Rayon Sports ifite gahunda yo kubaka stade yayo.
Ibitekerezo
ese mu ntara y’amajyepfo izi karita ziboneke hehe?