skol
fortebet

Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na kompanyi ya RITCO

Yanditswe: Tuesday 01, Oct 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’umwaka umwe y’imikoranire na kompanyi itwara abagenzi ya RITCO aho abafana bayo bazajya bagura amatike yo kugenda mu modoka z’iyi kompanyi bakoresheje amakarita ya Mk Card bazaba bateye inkunga ikipe yabo.

Sponsored Ad

Aya masezerano y’ubufatanye yasinywe kuri uyu wa kabiri taliki ya 01 Ukwakira 2019, asinyirwa ku cyicaro cya RITCO giherereye I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.

Perezida Munyakazi Sadate yasabye abakunzi ba Rayon Sports kugendana na RITCO mu ngendo zose bakora mu Rwanda kuko uzagura itike y’urugendo akoresheje MK Card azaba ateye inkunga ikipe ye. Ku kiguzi cy’itike hari amafaranga azajya ahita ajya kuri konti ya Rayon Sports

Uyu mufatanyabikorwa yiyongereye ku bandi bakomeje gusinya ubutitsa kugira ngo bakorane na Rayon Sports ifite gahunda yo kubaka stade yayo.




Ibitekerezo

  • ese mu ntara y’amajyepfo izi karita ziboneke hehe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa